#TunyweLess: Minisante yatsinzwe na Relax VC,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabereye mu nzu y'urubyiruko ya Kimisagara, ari na ho ikipe ya Relax VC ikinira imikino yayo, ikaba ari nayo yatumiye ikipe ya Minisiteri y'ubuzima. Uyu mukino wari ugamije ubukangurambaga bwo kubungabunga iterambere ry'u Rwanda rw'ejo, warangiye Relax VC itsinze Minisiteri y'ubuzima amasezerano 3-1.

Amezi agiye kuba ane Minisiteri y'ubuzima itangije ubukangura bwa #TunyweLess, bugamije gusaba abanyarwanda kunywa inzoga ziri mu rugero.

Ikipe ya Relax VC ikinamo bamwe mu bahoze bakina umukino wa Volleyball ndetse n'abakunzi bawo 

Nyuma y'uyu mukino Kapiteni wa Minsante VC, Jean Pierre Kwizera  akaba  n'umukozi w'iyi Minisiteri ushinzwe amasoko, yasabye abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko kunywa inzoga ziri mu rugero cyangwa bakazireka kuko zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu.

Yagize ati: "Ubusanzwe kunywa inzoga ntabwo ari bibi, ahubwo ikibi ni ukunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero zishobora gutuma ubuzima bwawe bujya mu kaga. 

Ntabwo ari ubuzima gusa, ushobora kunywa inzoga nyinshi zikagukenesha, inzoga nyinshi zishobora guteza amakimbirane mu rugo, gusa ikiruta ibindi ni uko kunywa inzoga nyinshi bitwara ubuzima bwa muntu."

Kwizera kandi yasobonuye impamvu gahunda ya TunyweLess yahereye mu rubyiruko, avuga ko ari uko ari imbaraga z'igihugu. Ati: "Turimo kubaka u Rwanda twifuza. Uyu munsi byakugora kumvisha umusaza wakuze anywa inzoga ko agabanya uramutse ari we ushyizeho imbaraga. 

Ariko twahereye mu rubyiruko kukugira ngo nibura tubikore nk'isomo bamenye ibibi by'inzoga, kugira ngo babashe gutegura ejo heza, kuko uribyiruko rwiza, ni imbaraga nziza z'igihugu."

Ikipe ya Minisante yagerageje ariko nk'uko bakinaga babivuga, bagowe n'ikibuga 

Mu mpera za Kamena uyu mwaka, ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) cyashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bushya bwerekanye ko kunywa inzoga mu gihugu, byavuye kuri 41 ku ijana muri 2013, bigera kuri 48 ku ijana mu 2022.

Abantu bakunze kunywa inzoga nyinshi bavuga ko bari kurwana n'ubwigunge, kwiyibagiza ibibazo, gusa ugasanga ahubwo biteje ibibazo biruta ibyo bari bafite kubera kunywa inzoga.

Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko umwe mu muti wo kureka inzoga cyangwa kuzigabanya, ufata wa mwanya wanywagamo inzoga ugashaka ikindi uhugiramo kirimo gukora siporo, gusoma ibitabo no kwiga ubumenyi bushya.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI


">

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134867/tunyweless-minisante-yatsinzwe-na-relax-vc-urubyiruko-rusabwa-kunywa-inzoga-ziri-mu-rugero-134867.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)