U Bufaransa bwavuye ku izima bwemera kuva muri Niger #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye n'ibinyamakuru byo mu gihugu cye yabitangarije ko Ambasaderi w'Ubufaransa muri Niger n'abandi bakozi bakoranaga bagiye gutangiye kuva muri icyo gihugu bagasubira iwabo kandi ko n'ingabo zahakoreraga nazo zigomba gucyurwa.

Ibi Macron yabitangaje mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi no kudacana uwaka kwa ibihugu byombi nyuma ya coup d'état yahiritse ku butegetsi Mohamed Bazoum bigizwemo uruhare n'ingabo zamurindaga.

Perezida Macron yavuze ko Ingabo z'u Bufaransa zigomba kuva mu gihugu cye nibura mu mpera z'uyu mwaka.

Yagize ati 'Kandi tuzahagarika ibikorwa by'ubufatanye mu bya gisirikare n'ubuyobozi bwa Niger kuko budashaka kurwanya ibikorwa by'iterabwoba.'

Muri iyi minsi u Bufaransa ntibiri gucana uwaka n'ibihugu byomuri Afurika y'Uburengerazuba birimo ibyahoze bikoronijwe nabwo bibushinja gukomeza kubasahura no kwihisha inyuma y'ubutegetsi bugakorera mu kwaha kwabwo.

Icyemezo cyo gucyura abakozi ba Ambasade y'Ubufaransa n'ingabo zabwo muri Niger cyakiriwe neza n'ibindi bihugu birimo ibya Furkina Faso na Mali bitahwemye kwerekana ko mu gihe cyose Niger yagabwaho ibitero byo kugarura Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi bitarebera ahubwo byahita nabyo byinjira muri urwo rugamba.

Kuva muri Nyakanga coup d'état yo muri Niger yaba, u Bufaransa bwari bwaragumishije ingabo 1500 muri icyo gihugu. Bwari bwaranze no kubahiriza ibyo ubutegetsi bushya bwa Niger bwasabaga, birimo ko Ambasaderi wabwo ava ku butaka bw'icyo gihugu.

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko Ambasaderi w'Igihugu cye n'ingabo zabo bakoreraga muri Niger bagiye gutangira gukurwayo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Macron-yahamije-ko-agiye-gukura-muri-Niger-ingabo-z-Ubufaransa-na-Ambasaderi-wabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)