U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y'isi y'amagare izabera i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo hatangijwe ibikorwa byo kwakira Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare izabera i Kigali mu mwaka wa 2025.

Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Center hagati y'u Rwanda ndetse n'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI).

Ku ruhande rw'u Rwanda rwari ruhagarariwr na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madame Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Kayirebwa Liliane uzanswe ari umuyobozi w'agateganyo wa FERWACY hamwe n'umuyobozi mukuru wa UCI, Amina Lanaya.

Iri rushanwa ry Shampiyona yo gusiganwa ku magare ku isi izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025, akaba ari ku nshuro ya mbere iyi Shampiyona y'Isi izaba ibereye ku mugabane wa Afurika.

Iri rushanwa risanzwe riba ngarukamwaka, biteganyijwe ko irya 2025 rizabera mu Rwanda, rizakinwa hagari ya tariki ya 21 na 28 Nzeri 2025.

Iyi Shampiona igiye gukinwa nyuma yaho ubwo hari tariki ya 11 Nzeri 2019 aribwo abari bahagarariye u Rwanda bagejeje ubusabe mu ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku Isi (UCI) basabye uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa.

The post U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y'isi y'amagare izabera i Kigali appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-na-uci-batangije-ibikorwa-byo-kwakira-shampiona-yisi-yamagare-izabera-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-na-uci-batangije-ibikorwa-byo-kwakira-shampiona-yisi-yamagare-izabera-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)