Uburanga bw'umwari uri mu rukundo n'umukinnyi Nshobozwa wa APR (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa APR BBC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wanabaye umukinnyi wahize abandi mu mikino ya Kamarampa (Playoffs), ari mu rukundo na Nkubito Josiane.

Nshobozwa amaze kwandika izina mu mukino wa Basketball aho yaba mu ikipe y'igihugu ndetse no muri APR FC akinira ari inkinga ya mwamba.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amaze iminsi aryohewe n'urukundo n'umukobwa w'umunyarwandakazi witwa Nkubito Josiane ndetse bakaba bamaze igihe kitari gito bakundana

Aba bombi bakaba bamaze iminsi banasohokana aho Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson nk'iyo atakinnye ajya amutwara muri Kigali Arena bakarebana imikino ya Basketball iba yahaebereye

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson w'imyaka 25, yakiniye Espoir BBC 2016-18 ari bwo yahitanga yerekeza mu ikipe ya REG BBC yakiniye kugeza 2022, yahise yerekeza muri APR BBC akinira kugeza uyu munsi.

Bajya bajyana kureba imikino ya Basketball muri Kigali Arena bari kumwe
Ni umukobwa mwiza ntacyo wamugaya
Nkubito Josiane wigaruriye umutima wa Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uburanga-bw-umwari-uri-mu-rukundo-n-umukinnyi-nshobozwa-wa-apr-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)