Ubutumwa bwa rutahizamu wa APR FC mbere yo kwerekeza mu Misiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagasezerera Pyramids FC.

Tariki ya 29 Nzeri, APR FC izasura Pyramids mu mukino wa wo kwishyura wa CAF Champions League w'ijonjora rya kabiri.

Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma akaba yizeje abakunzi b'iyi kipe ko bazakora ibishoboka byose bagasezerera iyi kipe.

Ati "Tuzakora ibishoboka byose k'ubuntu bw'Imana turebe ko twakwitwara neza mu mukino wo kwishyura tugakomeza mu kindi cyiciro.

Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, APR FC ikaba isabwa gutsindira iyi kipe mu Misiri cyangwa kunganya nayo birimo ibitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions League.

Mbaoma yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagasezerera Pyramids



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-rutahizamu-wa-apr-fc-mbere-yo-kwerekeza-mu-misiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)