No title

webrwanda
0

UKO IKI GITARAMO KIRI KUGENDA UMUNOTA KU WUNDI

Saa 14: 40': Abashyushyarugamba Shaba na Neema bageze ku ruhimbi bakira Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe, ari kumwe n'umugore we, Mushimiyimana Rachel.

Neema yavuze ko 'aba ni abantu bahagarariye uwiteka muri iki gihe kugirango uwiteka akomeze kudushuboza'.

Yahaye ikaze buri wese muri iki gitaramo, avuga ko hari n'abandi bashyitsi bitabiriye iki gitaramo. Yavuze amazina ya bamwe mu bayobozi b'iri torero bitabiriye iki gitaramo, harimo kandi abaririmbyi, abanyamasengesho, abo mu matorero atandukanye, abo mu Ntara zitandukanye n'abandi.

Yavuze ko n'ubwo atabasha kubavuga mu mazina bose ariko 'Yesu kristu mwaje gushaka hano arahari'.

Yabahaye ikaze mu magambo arimo kubabwira ati 'mwese mugire amahoro'. Yavuze ko uyu ari umunsi wo gutangiriza buri wese ko 'uyu munsi umwami ari kumwe natwe'.

Yanifashishije ijambo 'Ubutumwa bwiza' aha ikaze buri wese. Ati 'Ndatabangariza y'uko Yesu Kristo ari hano. Mbahaye ikaze mwese mu izina rya Yesu Kristo.'

Saa 13: 40': Itsinda ry'abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ntora Worship Team ryageze ku ruhimbi ryinjirira mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza.

Ni itsinda ry'abahanga cyane mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana. Rigizwe n'abasore n'inkumi b'amajwi meza ku buryo binogera abantu benshi.

Iri tsinda ryakunze kuririmba risubiramo indirimbo zirimo nka 'The Signs my soul', 'It's me Oh Lord', 'You raise me up' n'izindi.

Umwe mu baririmbyi b'iyi korali yavuze ko 'dushimira Imana ko ituremeye undi munsi ikaduha ikindi gihe cyo kuyiramya'. Yavuze ko Ntora ari itsinda riramya rikanahimbaza Imana 'ari nabyo tugiye gukora'.

Umwe mu baririmbyi b'iyi korali kandi yavuze ko Imana yihariye mu buzima bwa muntu, ari Imana y'ibisubizo, Imana ikiza ibikomere n'ibindi bishimangira ubuhangage bw'ayo.

Iki gitaramo kiri kubera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023. Ni ubwa mbere kigiye kuba, ariko kizakomeza kuba muri mwaka mu ntego yo gufasha benshi gusabana n'Imana.

Cyubakiye ku bindi bitaramo iyi korali yagiye ikorera ahantu hanyuranye nko muri Kigali Serena Hotel, Kigali Convention Center, muri Car Free Zone, mu Ntara zitandukanye n'ahandi.

Banataramiye muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Ni igitaramo cyitezweho gufasha benshi batabashaga kubona uburyo bwo kwinjira muri BK Arena.

Kandi kitezweho gufasha ibihumbi by'abantu kuramya Imana mu buryo bwagutse, no kugirana ibihe byiza n'Ijuru.

Ibi biri mu mpamvu zatumye kwinjira bigirwa ubuntu kugira ngo bizorohere buri wese kuzifatanya na Shalom Choir ndetse na Israel Mbonyi.

Kuva saa sita z'amanywa abantu binjiraga muri BK Arena- Hari abahawe 'Invitation' n'abandi banyotewe no gutaramirwa n'iyi korali yizihiza imyaka 40.

Ni kimwe mu bitaramo byavuzwe cyane kuva mu mezi abiri ashize; ahanini biturutse ku buhangange bwa Shalom Choir no kuba barahuje imbaraga n'umuhanzi ufite indirimbo zacengeye mu mitima ya benshi, Israel Mbonyi.

Ni igitaramo cyagarutsweho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Kandi abaririmbyi b'iyi korali bagiye berekana ko biteguye gutanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu bitabiriye iki gitaramo.

Shalom choir ifite amateka yihariye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana. Ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, Ururembo rwa Kigali.

Iki gitaramo bagiteguye bagihuje n'ibindi bikorwa by'urukundo byatumye biba iserukiramuco ryo guhimbaza Imana no gufasha abatishoboye kandi bizajya biba buri mwaka.

Iri serukiramuco rigizwe n'ibikorwa bitatu: Ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, Shalom choir n'Itorero ADEPR bahuje urubyiruko rurenga 380 basobanurirwa uruhare rwabo mu itorero, kandi batanze ibitekerezo by'ibyo bifuza iri torero ku nsanganyamatsiko ivuga ngo "Urubyiruko ADEPR yifuza".

Ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, Shalom Choir yakoze igikorwa cyo gufasha abakobwa babyariye iwabo kibera kuri ADEPR Kinyinya.

Ibi bikorwa bisobanura ko Shalom Choir ikora umurimo w'Imana binyuze mu ndirimbo ariko ikabihuza n'ibikorwa by'urukundo bifasha sosiyete.

Ibyo wamenya kuri Shalom Choir yateguye iki gitaramo:

Iyi korali yatangiye umurimo w'Imana mu 1983 itangira ari korali y'abana. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabateresheje bafashe izina rishya bitwa Korali 'Umunezero'.

Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Choir Shalom [Amahoro mu rurimi rw'Igiheburayo].

Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n'urubyiruko 22%.

Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo izo bitabiriye Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka 'Jambo Nyamukuru', 'Ndashima Umwami', 'Mungu wangu' n'izindi.

Perezida wa Shalom Choir, Bwana Ndahimana Gaspard, aherutse kubwira itangazamakuru ko inzira y'urugendo rw'abo mu gukorera Imana itari iharuye kuko 'no mu murimo w'Imana habamo birantega'.

Ati "Habamo ingorane nyinshi. Twagiye duhura na byinshi bishaka kutubuza umurimo ariko hamwe no gusenga Imana hamwe n'abayobozi bacu Imana yashyizemo umwuka wera ngo batubungabunge tukajya dutambuka bya bibazo. Ibibazo byo ntibibura mu murimo w'Imana."

Muri iki gitaramo, Shalom Choir yahisemo kuririmba indirimbo zayo zakunzwe, kandi bitaye cyane no kuririmba mu ndirimbo zabo nshya baherutse gushyira hanze.

Muri iki gitaramo barafatiramo amashusho y'indirimbo z'abo ku buryo bazagenda bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

Shalom Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR ururembo rwa Kigali rukorera mu turere: Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Ururembo kandi rufite Paroisse 12 n'imidugudu 101.

Ururembo rwa Kigali runafite korali zisaga 600 zirimo na Shalom Choir ikorera umurimo muri Paroisse ya Nyarugenge.

Mu cyerekezo cya ADEPR harimo guhindura ubuzima bw'abantu mu buryo bwuzuye bifashishije ijambo ry'Imana.

Itorero ADEPR ryubakiye ku ndangagaciro eshanu: Ubukristo, Urukundo, Ubusonga, Kubazwa inshingano, Gukorera mu mucyo, Ubunyangamugayo ndetse no kwitanga.













Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134496/live-shalom-choir-na-israel-mbonyi-bahurije-ibihumbi-byabantu-mu-gitaramo-cyihariye-mu-ivu-134496.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)