Umufaransa Christophe Pinna yanyuzwe n'urwego rw'abakinnyi bari mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gusoza amahugurwa y'iminsi 3 yateguwe na Japan Karate Association Rwanda (JKA - Rwanda), Umufaransa Christophe Pinna wayatanze yanyuzwe n'urwego rw'abakinnyi u Rwanda rufite cyane cyane ku bijyanye n'imbaraga (Physique).

Ni amahugurwa ajyanye na tekinike yo kurwana (Kumite) mu mukino wa Karate yatanzwe na Christophe Pinna wegukanye shampiyona y'Isi 2000.

Yatangiye tariki ya 1 Nzeri akaba yarasojwe ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki 3 Nzeri 2023, yasojwe n'irushanwa rya "Grand Prix JKA-RWANDA Open Kumite Championship 2023' ryegukanywe na Ntwali Fiston wahembwe umudali n'ibihumbi 300, Niyitanga Harifa aba uwa kabiri akaba yarahawe umudali n'ibihumbi 200 ndetse Shyaka Ndutiye Maic wabaye uwa 3 wahawe umudali n'ibihumbi 100.

Ntwali Fiston wegukanye irushanwa yavuze ko tekinike yigishijwe na Pinna mu mahugurwa ari zo zamufashije gutsinda.

Ati "Nkanjye nkina kurwana, ni amahirwe kuba Pinna yaraje kandi na we ari indwanyi rero yaduhuguye byinshi bijyanye na tekinike zo kurwana zo ku rwego mpuzamahanga ndetse ibyo yatwigishije ni byo byamfashije kuba nakwegukana umudali."

Christophe Pinna watanze mahugurwa akaba yavuze ko yishimiye urwego yasanzeho abakinnyi bo mu Rwanda cyane cyane ku bijyanye n'imbaraga by'umwihariko.

Ati "Mu Rwanda mufite abakinnyi bahagaze neza mu bijyanye n'imbaraga utapfa kubona aho ari hose, baracyari bato kandi barakora cyane."

Yakomeje kandi avuga ko muri iyi minsi 3 abakinnyi bize tekinike zo kurwana, amayeri bakoresha cyane cyane ugendeye ku buryo uwo muhanganye yitwaye ndetse no kuba watesha umutwe uwo muhanganye akaba yava mu mukino.

Perezida wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy yavuze ko bagiye gukorana na Pinna akajya aza byibuze rimwe mu mezi 3.

Ati "Na Christophe twemeranyijwe ko azajya aza rimwe mu mwaka ariko turifuza ko byarenga rimwe mu mwaka, muri gahunda zacu zo gutegura amarushanwa aya y'aba basore tukabitaho, abatsinze tugakora shampiyona y'inyamwuga biri mu nzira turi kubyigaho ku buryo yazajya aza hano rimwe mu gihembwe, gukosora abana, gukosora abatoza."

Yakomeje kandi avuga ko aya mahugurwa yabagaragarije ko abakinnyi bafite hari urwego bamaze kugeraho rushimishije mu bijyanye na tekinike zo kurwana.

Aya mahugurwa yamaze iminsi 3 akaba yaritabiriwe n'abakinnyi (abakuru b'abato) bagera kuri 200.

Christophe Pinna yishimiye urwego rw'abakinnyi bakina karate mu Rwanda
Habayeho n'imirwano
Batatu babaye aba mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufaransa-christophe-pinna-yanyuzwe-n-urwego-rw-abakinnyi-bari-mu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)