Umuhanzi Nyarwanda yapfiriye muri Canada #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda wari utuye muri Canada, Kagahe Ngabo Calvin uzwi nka Young CK w'imyaka 22 yitabye Imana bitunguranye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023 nibwo inkuru y'urupfu rwa Young CK yamenyekanye aho icyamuhitanye kitaramenyekana gusa iperereza ku rupfu rwe rikaba ryatangiye.

Yitabye Imana nyuma y'uko ku wa 2 Nzeri 2023 yari umwe mu bafashije Platini mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Montreal.

Muri Nzeri umwaka ushize nabwo yagaragaye mu gitaramo cya The Ben na Nel Ngabo bakoreye mu Mujyi wa Ottawa, Umujyi yari atuyemo.

Young CK yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka "Umurava", "Umugabo" yaje gusubiramo yifashishije abahanzi nka Shizzo, Ish Kevin, Bull Dogg, Young Grace, Diplomate.

Young CK yitabye Imana
Yaherukaga gufatanya na Platini mu gitaramo yakoreye Montreal



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-nyarwanda-yapfiriye-muri-canada

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)