Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko hagamijwe kureba isuku no kurwanya urusaku bityo ko  hatagamijwe kurandura amahema cyangwa se gukuraho ahakorerwa ubukwe.
Avuga ko  ikigambiriwe ari ukubahiriza igishushyanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali kuko atari amahema gusa  n'izindi nyubako zirimo Insengero,Ibiro ndetse n'inzu zo guturamo n'zindi zitandukanye zirebwa n'iyi gahunda.
Ati'' Ntabwo umujyi wa Kigali ugamije gusa amatente  ahubwo ni ukureba ko ibisabwa  byubahirizwa  harimo no kubahiriza iby'urusaku, isuku, aho imodoka ziparika, umubare w'abantu ''
Akomeza avuga ko  ikigmijwe ari ukwegera abafite ibi bikorwa by'amahema yaba ayakira ubukwe , ibirori ndetse n'inama bagasabwa kugira icyo bubahiriza hagamije kutabangamira ababituriye ndetse  n'ibikorwa byabo ubwabo.
Ati'' Ni uko ubukwe ushobora gukorera ahantu hose ariko ntubangamire abaturanyi.
Icyari kigamijwe ni ukugirango abantu bibutswe kubahiriza igishushyanyo mbonera , iyo ugiye gushyira ihema ahantu runaka ugomba kubisabira uburenganzira bivuze ko ibyakozwe ku ihema rimwe bigomba no kubahirizwa ku yandi yose.
Ni ukureba , ese ufite ibirwanya inkongi , ufite ibishobora kuba byagufasha mu kugabanya urusaku''.
Yemeza ko nta muntu uragaragariza umujyi wa Kigali  ko yaba yarahuye n'igihombo kandi ko niba anahari bizaganirwaho harebwe igikorwa.
Â
Meya Rubingisa yakomeje avuga ko  ntahantu Umujyi wa Kigali ufite wavuga ngo iki ni icyanya cy'ubukwe  nk'uko hari icyanya cy'inganda ahubwo ni ukureba ibipimo byubahirizwa muri ibi bikorwa ati ''Uwubaka arubahiriza iki, ushyizemo urusengero arubahiriza iki , ibyo ni ibikorwa tuba dufite mu buzima busanzwe ndetse no muri gahunda dufite y'igishushanyo mbonera ni uko wajya ugera ku kintu cyose utiriwe utega imodoka yewe no gutaha ubwo bukwe''
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru yavuze ko umuntu wese ugiye gukora ibikorwa byakira abantu bose ni uko agomba kureba niba koko ibikoresho akoresha bitanga ubuzima ku bari hanze y'inyubako cyangwa hema ndetse no ku bari imbere ari nayo mpamvu hababo bwa bugenzuzi buhoraho harebwa ko byubahirizwa.
Abayobozi batangaje ibi nyuma y'uko bamwe mu bafite ibikorwa amahema yakira amakwe mu Mujyi wa Kigali bagaragaje impungenge ko iki cyemezo gishobora kubashyira mu gihombo dore ko bamwe banavuga ko hari amafaranga y'abakiriya barangije kwakira bateganya gukoreramo ibirori mu bihe bitandukanye.