Umukinnyi rukumbi wa APR FC wasigaye mu Rwanda ashobora kubagwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nsengiyumva Ir'shad ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC agomba kubagwa imvune yo mu ivi ry'iburyo amaranye igihe kinini.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati muri APR FC, ni we mukinnyi rukumbi utarajyanye na APR FC mu Misiri gukina na Pyramids FC umukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uzaba tariki ya 29 Nzeri 2023.

Kuva uyu mwaka w'imikino wa 2023-24 watangira ntabwo Ir'shad arakinira APR FC umukino n'umwe kubera imvune yagize mu mwaka w'imikino.

Yaje gukira ndetse atangira imyitozo ariko nyuma aza kongera gutonekara mu ivi ari nabyo byamuviriyemo kuba azabagwa.

Team Manager wa APR FC, Ntazinda Eric ejo mbere y'uko bahaguruka yabwiye ISIMBI ko impamvu batajyanye ari uko bafite imvune cyane ndetse ashobora no kubagwa.

Ati 'Ir'shad muzi ko amaze igihe kirekire arwaye, bari baramuvuye tubona ko atangiye gukira, atangira no gukora imyitozo ikomeye ariko ejobundi yateye umupira imvune irongera iragaruka, ni ukuvuga ngo yagize ibyago, natwe twagize ibyago, ubu imvune ye yasubiye ibubisi ariko abaganga barimo kumukurikirana.'

'Muzi imvune yari asanzwe afite, yari amaze iminsi akora imyitozo ariko ejobundi yateye umupira yongera kubabara mu ivi, bamunyujije mu cyuma 'MRI' basanga yongeye kugira ikibazo ndetse ashobora no kubagwa ariko ibyo ni iby'abaganga.'

Uyu ni umwaka wa 3 wa Nsengiyumva Ir'shad muri APR FC utaragize amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe yagezemo avuye muri Marines FC, amakuru aturuka mu nshuti ze ni uko na we yamaze kwiyakira ko azabagwa.

Nsengiyumva Ir'shad agomba kubagwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-rukumbi-wa-apr-fc-wasigaye-mu-rwanda-ashobora-kubagwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)