Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n'abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru nibwo mu gihugu cy'u Bwongereza habereye umukino wa Shampiona yakinwaga ku munsi wayo wa kane, Arsenal yati yakiriye Manchester United iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.

Ni umukino by'umwihariko wakurikiwe n'abantu batandukanye hirya no hino ku Isi, ariko mu Rwanda ho cyane mu mujyi wa Kigali abakunze ba Arsenal bazwi nk'abarashi bari bahuriye kuri Kigali Convention Center.

Aba bafana bari kumwe n'umunyabwigwi wabo, Sol Campbell barebeye hamwe uwo mukino Arsenal yihanangirije amashitani atukura nk'uko aba bafana bayo bitwa.

Sol Campbell ari kumwe n'umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubukerarurugendo, Clare Akamanzi, umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse bakurikiye ibyo birori byabereye i London.

Uyu mukino warangiye ku bitego byatsinzwe na Martin Odegaard  ku munota wa 28, Declan Rice ku munota wa 90+6 na Gabriel Jesus ku munota wa 90+11.

Ku ruhande rwa Manachester united igitego kimwe cyari cyafunguye uyu mukino cyatsinzwe na Marcus Rashford ku munora wa 21.

Sol Campbell ari mu Rwanda n'umunyabigwi wa Araenal isanzwe ifitanye ubufatanye n'u Rwanda binyuze mu bufatanye bwa Visir Rwanda.

The post Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n'abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunyabigwi-wa-arsenal-sol-campbell-yarebanye-nabanyarwanda-umukino-batsinzemo-manchester-united-ibitego-3-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyabigwi-wa-arsenal-sol-campbell-yarebanye-nabanyarwanda-umukino-batsinzemo-manchester-united-ibitego-3-1

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)