Umunyamakuru w'imikino Uwimana Clarisse yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino Uwimana Clarisse ndetse n'umugabo we, Turan Festus Bertrand bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura yabo.

Uyu munyamakuru uri mu bakunzwe cyane mu gisata cy'imikino, akorera B&B FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nzeri 2023 nibwo yibarutse imfura ye y'umuhungu yahawe izina rya Iganze.

Uwimana Clarisse akaba yabyariye mu bitaro bya Dream Medical Center (DMC) biherereye Kicukiro.

Bibarutse imfura yabo nyuma y'uko bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022. Bwabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Rebero mu busitani bwo mu Ijuru (Garden Heaven).

Ni nyuma y'uko ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2022 Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa Kimironko.

Byose byabaye nyuma y'uko ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.

Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by'umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y'ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n'abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk'uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati "navuze nti yego".

Uwimana Clarisse na Festus bibarutse imfura yabo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-uwimana-clarisse-yibarutse-imfura-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)