Umunyarwanda yerekeje muri Premier League, Bo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu taliki 1 Nzeri 2023, kuva mu gitondo kugeza saa sita z'ijoro, amakipe menshi yo ku mugabane w'Iburayi yarahuze cyane ari gusinyisha abakinnyi dore ko wari wo munsi wa nyuma isoko ry'igura n'igurisha ku bakinnyi rifunguye.

Muri ayo makipe yarahuze harimo ikipe ya Burnley iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, yarimo gutegura uko isinyisha umukinnyi ufite nyina umubyara w'umunyarwanda, uwo mukinnyi akaba ari Ndayishimiye Mike Tresor.

Nk'uko byari byavuzwe ejo mu gitondo, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yari yafashe rutemikirere yerekeza mu Bwongereza kugira ngo akorerwe ikizamini cy'ubuzima.

Mu masaha ya ninjoro byaje kurangira bikunze asinyira ikipe ya Burnley itozwa na Vincent Kompany. Ndayishimiye Mike Tresor yatijwe n'ikipe yakiniraga ya Genk mu gihe kingana n'umwaka umwe 1 hakaba harimo na gahunda yuko niyitwara neza Burnley izahita imugura.


Ndayishimiye Mike Tresor mu mwambaro wa Burnley nyuma yo kuyisinyira

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yari ifite gahunda yo guhamagara uyu mukinnyi w'imyaka 24 gusa birangira ikipe y'igihugu y'u Bubiligi nayo imuhamagaye aba ariyo akinira.

Undi mukinnyi nawe waraye usinye mu masaha ya nyuma ni Bimenyimana Bon-Fils Caleb waherukaga gutandukana na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo. Uyu mukinnyi yasinyiye Al Ahli Benghazi yo muri Libya izakina na Rayon Sports mu ijonjora rya kabiri ry'imikino ya CAF Confederation Cup.

Bimenyimana Bon-Fils Caleb wamenyekanye akina muri Rayon Sports hagati ya 2017 na 2019, yasinyiye Al Ahli Benghazi amasezerano y'igihe kingana n'imyaka 2 ayikinira.

Bimenyimana Bon-Fils Caleb yasinyiye Al Ahli Benghazi amasezerano y'imyaka 2 


Mike Tresor atereka umukono ku masezerano 


Bimenyimana Bon-Fils Caleb yamenyekanye ubwo yakiniraga Rayon Sports 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133919/umunyarwanda-yerekeje-muri-premier-league-bon-fils-caleb-ahitamo-kongera-guhura-na-rayon-s-133919.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)