Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, uyu musore yakoze igitaramo cye yise 'Amateka Live Concert' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, gihuza amagana y'abakristu begeranye n'Imana.
Ni ubwa mbere yari akoze igitaramo cye bwite nyuma y'imyaka ibiri ishize ari mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo. Yifatanyije na Alex Dusabe, Israel Mbonyi, True Promises Ministries, Bosco Nshuti na Christian Irimbere.
Yateguye iki gitaramo ari no mu myiteguro y'ubukwe bwe buzaba ku wa 4 Ugushyingo 2023.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Emmy Vox yavuze ko imyaka ibiri ishize ari mu rukundo rwitamuriye na Nathalie Justine, kandi igihe kirageze cyo kubana nk'umugabo n'umugore.
Ati 'Ndatekereza imyaka ibiri ishize. Naramukunze cyane kandi mbona ari cyo gihe cyo kubana nawe.'
Uyu mukobwa 'Nathalie Justine' kuri konti ye ya Instagram afiteho ifoto imuranga ari kumwe na Emmy Vox.
Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y'uko muri Mutarama 2023 bahanye isezerano ryo gusezerana imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda.
'Amateka' yitiriye igitaramo cye yakoze kuri uyu wa Gatanu ni imwe mu ndirimbo ze amaze gushyira hanze mu gihe cy'imyaka ibiri ishize ari mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.
Yigeze kubwira InyaRwanda ko iyi ndirimbo ayifiteho urwibutso biri mu byatumye ayitirira igitaramo cye cya mbere, akanayitirira album ye ya mbere.
Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo Imana yayimushyize ku mutima nyuma y'uburwayi bwamuheranye igihe kinini.
Yavuze ati "Ni indirimbo Imana yampaye ndi mu bihe bidasanzwe by'uburwayi mfata ibihe by'amasengesho. Imana irambwira ngo 'Ni Imana ihindura amateka, abantu bagahindura amagambo."
Emmy Vox avuga ko iyi ndirimbo ayifata nka nimero ya mbere mu bihangano bye, ashingiye ku bihe yanyuranyemo n'Imana n'uburyo yaje gushibukamo igihangano cyiza.
Uyu musore aherutse gusohora indirimbo 'Narabohowe' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Umusaraba', 'Ntabe ari njye' n'izindi. Emmy Vox kandi agaragara asubiramo indirimbo z'abahanzi batandukanye.
Impano y'uyu musore yatangiye gutangarirwa ubwo yasubiragamo neza indirimbo y'umuhanzi Alpha Rwirangira, wahise atangaza ko yiteguye kumushyigikira mu muziki we.
Emmy Vox yatangaje ko agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Nathalie Justine
Emmy yavuze ko imyaka ibiri yari ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa igejeje kurushingaÂ
Muri Mutarama 2023, Emmy Vox n'umukunzi we Nathalie basezeranye imbere y'amategeko
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, Emmy Vox yakoze igitaramo cye cya mbere-Aha yaririmbanaga n'umubyeyi we
Nathalie Justine, umukunzi w'umuramyi Emmy Vox bagiye kurushinga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMATEKA' YA EMMY VOX
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Emmy Vox