Kuri uyu wa Gatanu tariki 28/09/2023 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu bwa Mama wa MD. Mu kiganiro na inyaRwanda, MD yatubwiye ko umubyeyi we yitabye Imana azize uburwayi. Hari hashize iminsi micye uyu mubyeyi yizihije Yubike y'imyaka 50 yari amaze arushinze.
MD ni umwe mu bahanzi barambye mu muziki wa Gospel. Yihebeye injyana ya Rap ndetse amaze gutwara ibihembo bitandukanye birimo Groove Awards. Yari ari mu bahanzi 10 bitabiriye irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryegukanywe na Israel Mbonyi wahembwe Miliyoni 7 Frw.Â
MD warushinze na Ibyishaka Joselyne tariki 25 Werurwe 2023, mu birori byabereye kuri Ligt Church i Kabuga, azwi mu ndirimbo zirimo "Umugisha", "Urugendo"Â Ft Babou Melo, "Afrika Haguruka" yakoranye na Eddie Mico na M Olivier; "Nzabana nawe" yakoranye na Aline Gahogayire, n'izindi.Â
Umuraperi MD yagize ibyago byo kubura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi
Mama wa MD yitabye Imana nyuma y'iminsi micye yizihije Yubile y'imyaka 50 y'urushako