Umuyobozi muri Rayon Sports yavuze impamvu ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wejo ku cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium saa kenda haberaga umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri ry'imikino ya CAF Champions League ikipe ya APR FC yari yakiriyemo, Pyramids yo mu Misiri. Warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Nyuma y'uyu mukino inkuru ntabwo yabaye ibyawuvuyemo ahubwo yabaye ifoto ya Rukundo Patrick yambaye umwambaro w'ikipe ya APR FC ari gukurikirana umukino kandi asanzwe ayobora muri mu keba Rayon Sports.

Abantu benshi biganjemo abafana ba Rayon Sports bahise batangira kumunenga binyuze ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bidakwiriye kubona umufana wa Rayon Sports unayiyoboramo yambaye umwambaro wa mukeba w'ibihe byose ariwe APR FC. 

Umwe mu bamunenze ni Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports aho yamushiniije kugira inda nini.

Abinyujije ku rubuga rwa Twiter yanditse ati"Tuyime amayira!Tuyime amayira!Iduteranya n'inshuti ukaba umugaragu wayo. Nshuhuje Perezida wa Nkemurampaka w'Umuryango wa Rayon Sports,Bwana Rukundo Patrick".

InyaRwanda.com yifuje kumenya icyo Rukundo Patrick abitekerezaho nyuma y'uko abantu bamunenze maze iramuganiriza avuga ko nta kindi yabikoreye usibye kuba APR FC ari ikipe ihagaririye kandi ikaba nta n'ahantu izahurira na Rayon Sports.

Yagize ati "APR FC ni ikipe ihagaririye u Rwanda,nta bukeba burimo kuko ntabwo duhirira mu mikino ny'Afurika ,niyo mpamvu naje kuyishigikira nambaye umwambaro wayo . Njye ndi umurayon naba ndi muboyobozi bwayo ntaba ntaburimo".

Rukundo Patrick wagaragaye ari gufana APR FC yambaye umwambaro wayo kandi ayobora muri Rayon Sports

Rukundo Patrick wavuze ko impamvu yagiye gufana APR FC ari ukubera ko ihagaririye u Rwanda kandi ikaba nta naho izahurira na Rayon Sports









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134511/umuyobozi-muri-rayon-sports-yavuze-impamvu-yambaye-imyenda-ya-apr-fc-134511.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)