Umuyobozi wa APR FC yavuze ko batagiye mu Misiri mu butembere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko batagiye mu butembere mu gihugu cya Misiri ahubwo bagiye gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League bazakinamo na Pyramids FC.

Iyi kipe ikaba yageze mu Misiri mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Mu baherekeje iyi kipe bari bayobowe n'Umuyobozi wayo, Lt Col Richard Karasira.

Bakigera mu Misiri, Lt Col Richard Karasira yavuze ko baje gushaka itike yo kujya mu matsinda bataje mu butembere muri iki gihugu.

Ati 'Twaje tuje gushaka itike, ntabwo twaje mu butembere tuje gushaka itike, twabonye iwacu ko ikipe ya Pyramids FC ari ikipe ikinika. Dufite abakinnyi b'inzobere yaba ari abanyamahanga cyangwa abanyarwanda twiteguye kuza gukina umupira, twiteguye gutsinda, ibindi biraba iby'ikibuga ariko twiteguye kubona itike nicyo cyatuzanye aha.'

Umukino ubanza wabereye mu Rwanda amakipe yanganyije 0-0 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Nzeri 2023, APR FC ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

Lt Col Richard Karasira, yavuze ko batagiye mu Misiri mu butembere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yavuze-ko-batagiye-mu-misiri-mu-butembere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)