Umuyobozi wa Rayon Sports wagaragaye yambaye umwenda wa APR FC yeguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rukundo Patrick wari umuyobozi wa Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports, yeguye nyuma yo kugaragara yambaye umwenda wa APR FC.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 nibwo uyu mugabo yagiye ku mukino Nyafurika w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League APR FC yanganyijemo na Pyramids FC yambaye umwambaro wa APR FC.

Ni ibintu byakuruye impaka ndende, ndetse bamwe bemeza ko yanamaze guhindura ikipe kuko batumva ukuntu umuyobozi wa Rayon Sports yakwambara umwambaro wa mukeba.

Rukundo Patrick we yavuze ko kwari ugushyigikira APR FC nk'ikipe ihagaririye u Rwanda mu mikino Nyafurika kandi kuri we yumva bitamubangamiye gusa akaba akiri umufana wa Rayon Sports ntacyabimukuramo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri akaba yanditse asezera ku nshingano ze.

Ati "Nyakubahwa perezida, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsezere ku mwanya w'ubuyobozi bwa Komite Nkemurampaka muri Rayon Sports. Mfashe na none uyu mwanya ngo nshimire igihe kitari gito twakoranye kandi mbifuriza gukomeza guteza imbere umuryango wacu."

Yakomeje avuga ko azakomeza kuba umunyamuryango n'umukunzi wa Rayon Sports kandi azakomeza gutanga umusanzu we mu kubaka Rayon Sports igihe cyose akenewe.

Rukundo Patrick yaguye ku nshingano ze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-rayon-sports-wagaragaye-yambaye-umwenda-wa-apr-fc-yeguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)