Umwaka wa Gisirikare! Ikindi gikombe cyatashye muri APR (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR WBBC yatsinze REG WBBC maze yegukana igikombe cya Kamarampaka muri shampiyona ya Basketball "BetPawa Playoffs".

Ni nyuma yo kuyitsinda mu mukino wa 5 w'imikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023 amanota 62-61.

APR WBBC yahise igira imikino 4-1, ni mu gihe amakipe yagombaga gutanguranwa imikino 4 muri 7.

Wari umukino wo gupfa no gukira kuri APR WBBC kuko kuwutsinda yari kuzuza imikino 4-1 igahita itwara igikombe cya BetPawa Playoffs kuko yari kuba itanze REG WBBC imikino 4 muri 7 bagombaga gukina.

REG WBBC yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 22-16.

APR WBBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko REG WBBC yari yiteguye biranga ahubwo binyuze muri Muganza Nyota Mireille yatsinze aka gace ku manota 11 kuri 10. Bagiye kuruhuka ari 33-26.

APR WBBC yagarutse mu gace ka gatatu ubona yahindutse maze abakinnyi barimo Odile Tetero bashyira igitutu kuri REG WBBC byanatumye amanota 7 bari babashyizemo bayakuramo banarenzaho 1. Aka gace APR yagatsinze ku manota 23-15. Agace ka nyuma banganyije amanota 13-13.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yegukanye iki gikombe gisanga icyo basaza babo nabo baheruka kwegukana bahigitse REG BBC bari bahuriye ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka.

Odile Tetero wa APR ni we watowe nk'umukinnyi w'Imikino ya Kamarampaka ni mu gihe uwa shampiyona isanzwe (Regular Season) yabaye Uwitonze Nandy Linda wa IPRC South.

Uwatsinze amanota menshi ni Uwimpuhwe Henriette wa GS Marie Reine Rwaza, Nibishaka Brigitte na we wa Marie Reine Rwaza ni we wugariye neza.

Micomyiza Rosine wa REG WBBC ni we wahize abandi mu gutsinda amanota 3, umukinnyi ukiri muto wazamuye urwego yabaye Dusabe Jane n'aho umutoza w'umwaka aba Sahabu Rene wa GS Marie Reine Rwaza.

Wari umukino utoroshye

Odile Tetero, MVP wa BetPawa Playoffs



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwaka-wa-gisirikare-ikindi-gikombe-cyatashye-muri-apr-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)