Umwana wanzwe niwe ukura! Ibyamamare byatawe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babivuga kuko baba baramaze kubona imyitwarire y'abagabo itari myiza irimo nko kwihakana umwana, gutererana umugore babyaranye, kwanga gufata inshingano mu muryango, kwirengagiza umugore n'abana akarenzaho gushaka undi mugore n'ibindi.

Ibituma abantu batandukana cyangwa ntibabashe kumvikana ngo babane byo ni byinshi ariko ntibyumvikana neza ukuntu umuntu w'umugabo yakwihakana umwana we ntamugirire impuhwe za kibyeyi ngo amwiteho ndetse hari n'ababata burundu ku buryo abaho nkaho nta Se agira nyamara ahari.

Ibi iyo bibaye umugabo akanga umwana yabyaye, akenshi bituma uyu mwana na nyina babaho nabi, bigoranye kubona ikibatunga ndetse bamwe mu bo byabayeho hari n'ababura uburyo bagana ishuri cyangwa babona ibintu shingiro bibafasha kubaho neza. 

Ibi nubwo bitaba buri munsi ariko bibaho cyane ndetse bamwe babibona mu miryango baturukamo, byababayeho cyangwa byabaye ku bo baturanye. Nyamara ibi ntabwo byasize no mu byamamare kuko byinshi muri byo byahuye n'iki kibazo bituma babaho nabi gusa ntibyababuza kugera ku nzozi zabo ngo bamamare kandi banabe abaherwe bimwe umunyarwanda yavuze ati: ''Umwana wanzwe niwe ukura"!

Ibi ni bimwe mu byamamare bitandukanye byagiye byihakanwa/bitabwa naba Se bikiri bito nyamara ntibyababuza kuvamo ibikomerezwa kugeza ubu binatunze agatubutse: 

1. Angelina Jolie

Abareba filme cyane bazi umugabo Jon Voight, ni umubyeyi wa Angelina Jolie, yamenyekanye muri filime  nka Mission Impossible, Most Wanted, Ray Donovan n'izindi. Uyu nawe yataye umuryango ubwo Angelina Jolie yari umwana muto, ku bw'amahirwe aza no gutera ikirenge mu cye aba umukinnyi wa filime ukomeye, gusa umubano wabo uhora uzamo agatotsi biturutse kuri uko kuba yaramutaye akiri umwana.

Angelina Jolie wahoze ari umugore wa Brad Pitt, ari mu bagore bakina filime bikimero kirangaza benshi ndetse ari no mu batunze agatubutse dore ko kugeza ubu afite umutungo wa Miliyoni 160 z'Amadolari.

2.Samuel L. Jackson

Nawe ni umukinnyi wa filime, Se yataye nyina akiri muto gusa ngo  mu buzima bwe bwose yahuye na Papa we inshuro 2 gusa mbere y'uko yicwa n'inzoga. Ibi by'uko yabayeho akiri umwana ngo nibyo byamuteye imbaraga no kwizirika ku nshingano ku mwana we w'umukobwa w'ikinege Zoe Jackson.  Uyu mugabo uri  muri bakizigenza mu birabura bakina filime, azwi cyane muri filime yakinnye zirimo nka 'Coach Carter', 'Django Unchained', Captain Marvel', 'Avengers' ibice byayo byose.

Uyu mugabo w'imyaka 74 y'amavuko utunze Miliyoni 280 z'Amadolari yakuye mu mwuga wo gukina filime. Magingo aya ari gukina muri filime y'uruhererekane ikunzwe yitwa 'Secret Invasion' igaragaza uburyo ibivejuru (Aliens) byageze ku Isi mu myaka ya kera ndetse bikaba bigihari aho byishushanya nk'abantu ngo hatagira ubibona.

3. Alicia Keys

Umucuranzi wa Piano ukomeye akaba n'umuhanzikazi w'icyamamare, Alicia Keys nawe yakuriye mu buzima bugoye kubera Se yamutaye. Yarezwe na nyina gusa mu mujyi wa New York ,ubuzima butaboroheye kugeza ubwo aje kuba umunyamuziki ukomeye. Icyo gihe cyose yari arakariye Se, gusa amaze kubyara nibwo yavuze ko umutima we wafungutse cyane akabona akamaro k'umubyeyi nuko afata icyemezo cyo kwiyunga na Se abigiriye abana be.

Alicia Keys kuba yarinjiye mu muziki akawukorana ingufu bitewe n'uko yifuzaga kubona amafaranga afasha nyina n'abavandimwe be, byaramuhiriye aho ubu ari umugwiza faranga utunze Miliyoni 150 z'Amadolari.

4.Lil Wayne

Amazina ye ubundi ni Dwayne Michael Carter Jr, nyina yamubyaye afite imyaka 19, Lil Wayne amaze kugira imyaka 2 yatandukanye na Se ndetse ahita abata mu buryo bwa burundu ntiyongera kwita kuri Lil Wayne nk'umwana yabyaye. Nyina yaje gushakana n'umugabo witwa Rabbit waje kwicwa uyu niwe afata nka Se.

Kugeza ubu Papa wa Lil Wayne ariho ariko ntibavugana ndetse Lil Wayne yavuze ko nta kintu na kimwe ahuriyeho nawe. Ibi nibyo byamuteye gukuraho D  ku isina rye akareka kwitwa Dwayne, izina ahuriyeho na Se.

Kugeza ubu Lil Wayne watawe na Se ku myaka ibiri gusa yaje kuvamo umuraperi ukomeye ku Isi unatunze Miliyoni 140.9 z'Amadolari.

Yabwiye ikinyamakuru GQ Magazine ati 'Nta kintu anyitayeho nanjye ntacyo mwitayeho. Ndabizi ko inshuti ze zishobora kuba zibwira ko abeshya igihe avuga ko ndi umwana we zibaza uburyo ataba mu nzu ihenze cyangwa ubuzima butandukanye n'ubwo abayemo.

Murabizi uko So abayeho kose iyo ufite amafaranga uramufasha, nanjye ubu nakabaye mufasha ariko si data.  Ejo bundi nahuriye nawe muri New Orleans mpafite igitaramo, sintinya kubivuga kugira ngo numvikanishe uburyo ntamwitayeho na gato,  abantu bose iyo Lil Wayne ari buze baba babizi nawe yaje yitembereza kuri Hotel nari ncumbitsemo, ndeba mu idirishya mbwira umuntu twari kumwe nti 'dore data!' aratangara cyane ati 'murasa cyane!'. Sinishimiye kuba nsa nawe ariko niko byagenze'. 

Ibi kandi Lil Wayne yabigarutseho mu ndirimbo 'Mirror' afatanyije na Bruno Mars aho agita ati 'Damn, I look just like my fuckin' dad' tugenekereje mu Kinyarwanda ni 'Asyi, ndasa neza neza na Data'

Kugeza ubu Lil Wayne watawe na Se ku myaka ibiri gusa yaje kuvamo umuraperi ukomeye ku Isi unatunze Miliyoni 140.9 z'Amadolari.

5. Selena Gomez

Selena Gomez nawe ni umwe mu byamamare byahuye n'ikibazo cyo kurerwa n'umubyeyi umwe. Nyina yatwaye inda ye ubwo yari afite imyaka 16 ndetse ku myaka 5 gusa, ababyeyi be baratandukanye, Selena Gomez avuga ko nyina yamureze wenyine kuko Se yari yaritangiriye ubundi buzima atabitayeho gusa aho amariye kuba mukuru nta bibazo bikomeye yagiranye na Se gusa yemeza ko nyina ari we wamuruhiye.

Ibi ariko ntibyabujije nyina wa Selena Gomez kumuhatira kujya kwiga ibijyanye n'umuziki no gukina filime ndetse akaza no kubikora bya kinyamwuga. Ubu uyu muhanzikazi w'imyaka 31 atunze Miliyoni 800 z'Amadolari.

6. 50 Cent

Curtis Jackson wamamaye cyane ku izina rya 50 Cent, ni undi muhanzi w'icyamamare watawe na Se. Nyina yitabye Imana ubwo 50 Cent yari afite imyaka 8, yari umucuruzi w'ibiyobyabwenge ndetse yapfuye arashwe, nyuma y'urwo rupfu se ntiyigeze amwitaho cyangwa ngo agire  ikindi amumarira nk'umubyeyi, arerwa n'ababyeyi ba nyina. 

Kugeza n'ubu Se ariho ariko nta hantu na hamwe bahurira, ubwo yabazwaga n'itangazamakuru niba hari gahunda afite yo kwiyunga na se, 50 Cent yagize ati 'Hari amakosa nakoze mu buzima, ntiyigeze ahaba ngo ambuze kuyakora, ubu sinkimukeneye.'

Nubwo bimeze bitya ariko, 50 Cent nawe afite umwana w'umuhungu batabanye neza uvuga ko Se atamwitaho. People Magazine yigeze gutangaza ko ibiri kuba kuri 50 Cent bisa nk'amateka yisubiyemo aho yatereranywe na Se none nawe akaba ari kubikorera umuhungu we. Kugeza ubu 50 Cent atunze Miliyoni 40 z'Amadolari.

7.Adele

Adele Blue Adkins ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri iki gihe yaba iwabo mu Bwongereza no ku Isi hose, Se yamutanye na nyina ubwo yari afite imyaka 3 gusa. Kuva ubwo nabo babayeho ubuzima bwose birwanaho kugeza ubwo Adele abaye icyamamare n'umunyamafaranga.

Se agaragaza ko yicuza cyane kuba yarataye umwana we igihe yari amukeneye, bigeze no kwiyungaho gato ariko se aza kwitwaza iyo turufu y'uko ari umubyeyi wa Adele agurisha amakuru y'umuryango mu kinyamakuru, Adele biramurakaza cyane anavuga ko aramutse amubonye 'yamucira mu maso', yongera no kubivuga muri uyu mwaka mu birori bya Grammy Awards, ashimira umujyanama we bamaranye imyaka 10 amubwira ko amukunda mu cyimbo cya Se, mu magambo aravuga ati 'Sinkunda Data'.

Adele uzwiho guhanga indirimbo z'urukundo zuzuyemo agahinda, kuva yatangira umuziki kugeza ubu amaze kwigizwaho umutungo wa Miliyoni 220 z'Aamadolari.

8.Eminem

Marshall Mathers uzwi cyane nka Eminem ni umwe mu baraperi b'abazungu babashije kugira amahirwe yo guhirwa n'umuziki, dore ko Rap ifatwa nk'injyana y'abirabura. Yakuze mu buzima bugoye kuko Se yamutanye na nyina akiri umwana muto cyane w'umwaka n'amezi 6, nyuma ntibongera kubonana ukundi.

Yakuze yanga Se gusa uyu mubyeyi we yaje kumwandikira ibaruwa ayinyuza mu binyamakuru kuko nta kundi yari kumugeraho, amusobanurira ko nyina ari we wahisemo kubatandukanya gusa Eminem ibyo ntabikozwa ndetse yatangarije itangazamakuru ko nta gahunda na ntoya afite yo gushakisha Se, kuvugana nawe cyangwa se kugira ikindi bahuriraho.

Eminem avuga ko kera akiri umwana yajyaga yandikira Se amabaruwa ariko akayamusubiza atanayasomye, bikamutera agahinda kenshi kugeza ubwo amwikuyemo burundu.

Kugeza ubu Eminem uherutse gushyirwa ku rutonde rw'abaraperi 50 b'ibihe byose, asigaye ahugiye mu gushora imari mu bintu bitandukanye birimo n'amaresitora yafunguye mu mijyi igera kuri 4 muri Amerika. Uyu mugabo akaba atunze Miliyoni 250 z'Amadolari.

9.Kelly Clarkson

Yatangiye kumenyekana nyuma yo gutsindira Amrican Idol, ni umwe mu batsindiye iri rushanwa bagikomeje gukora umuziki ukundwa n'abatari bake. Ubwo yari afite imyaka 6 gusa, Se yarabataye ajya gutangira ubundi buzima, bikomeretsa Kelly cyane ku buryo yakoze indirimbo zitandukanye zigaruka ku gikomere se yamuteye. Iyitwa Piece by Piece ho avugamo inkuru ibabaje yibukiranya uburyo Se yari umuntu wikunda none akaba atangiye kumukenera kuko abona hari icyo yigejejeho.

Uyu muhanzikazi umaze no gukundwa mu kiganiro 'The Kelly Clarkson Show' kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC, kuri ubu atunze  Miliyoni 45 z'Amadolari.

10. Demi Lovato

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera kompanyi ya Disney, nawe yakuze Se na nyina batumvikana bituma ashaka undi mugabo kuko Se yari yarigendeye.

Se yaje guhitanwa na kanseri muri 2013, Demi Lovato avuga ko yaje gusanga amakosa ya Se bwari uburwayi bwo mu mutwe nubwo byamutwaye igihe kinini ngo yumve ko agomba kumubabarira.

Nyuma y'urupfu rwa Se yahise ashinga umuryango ufasha abantu bafite indwara zo mu mutwe kwishyura ubuvuzi.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134044/umwana-wanzwe-niwe-ukura-ibyamamare-byatawe-na-ba-se-bikavamo-ibikomerezwa-bitunze-agatubu-134044.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)