Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Karasira kuri Raporo igaragaza ko kuba arwaye bitamubuza gutekereza neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, rwatesheje agaciro ubusabe bwa Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga wasabaga ko hateshwa agaciro raporo y'abahanga yagaragaje ko arwaye indwara zitandukanye ariko bitamubuza gutekereza neza.

Karasira yavugaga ko mu bakoze iyo Raporo harimo uwamushinjije muri RIB ko Karasira arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ibyo Karasira asaba nta shingiro bifite kuko anasuzumwa kuri gereza Karasira atihannye uwo muhanga ariwe Dr Mudenge Charles.

Urukiko rwisunze ingingo z'amategeko rwavuze ko ubusabe bwa Karasira nta shingiro bufite rutegeka ndetse runemeza ko raporo yakozwe taliki ya 13 Kamena 2023 igaragaza ko Karasira arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza ifite agaciro.

Iki cyemezo cyasomwe uruhande ruregwa n'ururega bombi badahari, Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside, no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha n'ibindi.

Yunganirwa na Me Gatera Gashabana ndetse na Me Evode Kayitana.

Me Kayitana aherutse kubwira urukiko ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga akora atari we ubyikoresha, kandi amuzi neza biga muri Kaminuza y'u Rwanda, ko yagiraga ikinyabupfura bitandukanye n'ubu.

Urubanza ruzaburanishwa taliki ya 03 Ukwakira 2023.

Theogene Nshimiyimana

The post Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Karasira kuri Raporo igaragaza ko kuba arwaye bitamubuza gutekereza neza appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/09/07/urukiko-rwatesheje-agaciro-ubusabe-bwa-karasira-kuri-raporo-igaragaza-ko-kuba-arwaye-bitamubuza-gutekereza-neza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwatesheje-agaciro-ubusabe-bwa-karasira-kuri-raporo-igaragaza-ko-kuba-arwaye-bitamubuza-gutekereza-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)