Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Kazungu cyo kuburana mu muhezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro,aburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023.

Kazungu aregwa ibyaha 10 birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w'undi muntu, gukoresha ibikangisho n'itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Yatangiye asaba ko urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo.

Ati 'Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.'

Abacamanza bamwibutsa ko ataje kuburana urubanza mu mizi, ahubwo ari kuburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

Icyakora Ubushinjacyaha bwavuze nta mpamvu zifatika zatuma urubanza rwa Kazungu rwazashyirwa mu muhezo.

Kazungu avuga ko urubanza rwe rubereye muruhame hari ibyo atabasha kuvuga.

Mu Iperereza ry'Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y'abo amaze kwica hakuwemo imibiri y'abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy'ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n'umuhungu umwe.

Kazungu yavuze ko impamvu yicaga abakobwa, ngo bamwe muri bo bamwanduje SIDA ku bushake.

Icyemezo cy'urukiko ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo rya Kazungu, kizasomwa ku wa 26 Nzeri 2023.

The post Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Kazungu cyo kuburana mu muhezo appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/09/21/urukiko-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cya-kazungu-cyo-kuburana-mu-muhezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cya-kazungu-cyo-kuburana-mu-muhezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)