Uruntu runtu muri 'Rwanda Premier League' batumva kimwe amasezerano azahabwa RBA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Shampiyona y'u Rwanda 'Rwanda Premier League', ntabwo bumvikana ku masezerano agomba guhabwa Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) izaba ifite uburenganzira bwo kwerekana shampiyona.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023 nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y'uko hasubitswe umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Rwanda Premier League na RBA aho byimuriwe mu cyumweru gitaha.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa yabwiye ISIMBI ko impamvu byimuwe ari uko hari ibitaranozwa mu masezerano.

Ati 'twarumvikanye igisigaye ni ugusinya, harimo gutegurwa amazezerano, ikiriho ntabwo bizaba muri iki cyumweru ariko ntabwo bizarenza ku wa Kabiri."

Amakuru avuga ko uku gusubika gusinya aya masezerano ahanini byatewe n'uko haje kubaho kutumvikana mu bagize Inama y'Ubutegetsi bw'Iyi Shampiyona aho batumvikana ku mafaranga RBA irimo gutanga.

Nk'uko umuyobozi wa 'League' Hadji yabwiye ISIMBI ni uko RBA bemeranyijwe umwaka umwe ikazishyura miliyoni 380 y'amafaranga y'u Rwanda muri uwo mwaka, gusa ibyatindije aya masezerano ni uko hari abo muri iyi nama y'ubutegetsi batabyumva kimwe bose, hari igice kivuga ko aya mafaranga ari make k'umuntu ushaka kwerekana shampiyona mu buryo bw'amashusho n'amajwi.

Iki gice muri iyi Nama y'Ubutegetsi kivuga ko byibuze aya mafaranga abaye make yakagombye kuba miliyoni 500, kuko bazaba bagiye gucuruza amajwi n'amashusho bonyine ntabandi babyemerewe.

Amafaranga RBA itanga ntavugwaho rumwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uruntu-runtu-muri-rwanda-premier-league-batumva-kimwe-amasezerano-azahabwa-rba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)