Urutonde rw'ibyamamarekazi 10 muri Sinema bif... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bakinnyi bakomeye muri Hollywood harimo abakomoka muri Afurika, byumwihariko abigitsina gore. Ibinyamakuru birimo Variety na Daily Africa  byashyize hanze urutonde rw'abakobwa/abagore bamaze kwandika izina muri Sinema bavuka muri Afurika bitewe n'ubuhanga hamwe n'uburanga bwabo budasiba kugarukwaho:

1. Lupita Nyong'o

Uyu azwi mu mafilime nka The Constant Gardener,The Namesake akaba yaratwaye igihembo cya Mnet TV Series Shuga,aza guhabwa igihembo cya Oscar Award muri 2013 nyuma yo gukina muri filime yitwa 12 Years a Slave. Lupita Nyong'o uvuka muri Kenya yakomeje kubaka izina mu yandi ma filime arimo nka 'Black Panther' yatumye ashyirwa ku gasongero k'abiraburakazi bahembwa akayabo muri Hollywood.

2. Charlize Theron

Yamenyekanye mu mafilime nka 'The Old Guard, Fast & Furious, Atomic Blonde, The Devil's Advocate,Sider House Rules,North Country,Monster,Prometheus n'izindi nyinshi. Inkomoko ye ni mu gihugu cya Afrika y'Epfo mu gace ka Benoni hafi y'umujyi wa Johannesburg. Ku myaka 16 yabanje kuba mu Butaliyani nk'umubyinnyi nyuma yimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika  mu mujyi wa New York ahava ajya kuba i Los Angeles.

Charlize Theron kandi anafite ikigo gifasha impubyi yashinze mu 2012 muri aka gace avukamo.

3. Danai Gurira

Uyu mukobwa uherutse kwitabira umuhango wo Kwita Izina ingagi mu Rwanda, azwi muri filime nka 'Black Panther', 'The Visitor','The Walking Dead',Restless City,Ghost Town n'izindi zatumye yubaka izina. Avuka mu gihugu cya Zimbabwe ubu akaba mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yanarangirije amasomo ye mu bugeni muri kaminuza ya New York.

4. Benu Mabhena


Yakinnye filime nka 'Blood Diamond' aho yakinnye ari umugore wa Djimon Hounsou n'izindi nka Global Crisis,Jazz Man,Night Walkers n'izindi nyinshi.Avuka mu gihugu cya Zimbabwe aho yahavuye ahunze kubera politiki akaba mu bihugu nk'Afrika y'epfo,u Bwongereza kugeza ubu akaba ari kuba mu gihugu cya Amerika.

5. Chipo Chung

Uyu mukobwa  azwi muri filime nka The loop,Proof,360,Sunshine n'izindi. Yavukiye mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar-Es-Salaam ariko  Se umubyara akaba akomoka muri Zimbabwe mu gihe nyina ari Umushinwa.

6. Liya Kebede

Uyu azwi muri filime nka 'Lord of War,The Best Offer,Desert Flower,Good Sheperd' n'izindi  nyinshi. Inkomoko ye ni mu  gihugu cya Ethiopia akaba yaraje kujya kuba mu Bufaransa nyuma aza kwimukira mu mujyi wa New York muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

7.Rachel Mwanza

Uyu yatwaye ibihembo by'umukinnyi mwiza wa filime mu mu marushanwa atanbdukanye nka Berlin Festival,Tribeca film festival,Vancouver film critics circles,Canadian Screen Awards muri filime yakinnye yitwa Rebelle. Rachel Mwanza avuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

8. Carmen Elizabeth Ejogo

Yamenyekanye muri filime nka 'Perfume,Metro,Away we go,The Avengers' n'izindi nyinshi. Inkomoko ye ni mu gihugu cya Nigeria kuko Se umubyara ari ho avuka,nyina akaba Umwongerezakazi. Ubu Carmen Elizabeth Ejogo atuye muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

9.Sophie Okenedo

Uyu mwari ufite ubwenegihugu bw'u Bwongereza yagiye agaragara mu mafilimi nka 'Martian Child,After Earth,Hotel Rwanda,Ace Ventura 2' n'izindi. Sophie Okenedo avuka mu gihugu cya Nigeria kuko Se umubyara ariho avuka naho nyina akaba umuyahudikazi.

10. Pearl Thusi

Amazina ye ni Sithembile Xola Pearl Thusi wubatse izina cyane muri filime  y'uruhererekane yitwa 'Queen Sono' yaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri Netflix mu 2020. Yamamaye kandi mu zirimo nka 'Quantico' yakinanye na Priyanka Chopra.

Pearl Thusi akaba avuka mu gihugu cya Afurika y'Epfo ari naho abarizwa nubwo filime nyinshi azikinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134549/urutonde-rwibyamamarekazi-10-muri-sinema-bifite-inkomoko-muri-afurika-134549.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)