Muri iyi myaka ibiri ishize Queen Cha yagiye ayikoresha neza hanze y'umuziki ndetse mu bihe bitandukanye wamubonaga i Burayi.
Tariki 09 Kamena 2023, nibwo ku rubuga rwa instagram rw'umuhanzikazi Queen Cha, haherukaho ifoto ari mu Bufaransa gusa mbere yaho akaba yarageze ahandi nko mu Bubiligi no mu Budage.
Aha hose nta muntu n'umwe bigaragara barikumwe, gusa amakuru yagiye avugwa ni uko Queen Cha yabaga agiye kureba umukunzi wibereye i Burayi
Imyaka ibiri irashize umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha adakunda kugaragara hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye nk'uko byari bimeze mu myaka yashize.
Uyu muhanzikazi kuva mu mpera za 2021 nibwo yatangiye kujya yumvikana gake cyane byaba mu kwitabira ibitaramo bitandukanye,kugeza ubwo muri 2022 na 2023 aburiwe irengero mu muziki bituma abantu batangira kwibaza niba inganzo yarazimye cyangwa niba hari ibindi ahugiyemo.
Kuva yava muri The MANE Music Label muri Mata 2021 yagaragaye nabwo bitari cyane ndetse nyuma aza gusohora indirimbo yise "Feel Me".Kuva icyo gihe uyu muhanzikazi yaje kubura ariko havugwa ibintu byinshi bitandukanye birimo no kuba agiye gukora ubukwe.
Queen Cha ubundi amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne, se umubyara yitwa Mugemana Charles, nina akaba Nyiraneza Adeline. Yavutse tariki 5 kamena 1991, avukira mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Gitarama, ubu atuye i Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali.
Queen Cha I Paris
Amashuri ye abanza yayigiye mu ishuri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), icyiciro rusange cy'ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbure acyigira mu ishuri ry'Urwunge rw'amashuri yisumbuye rw' i Butare.
Queen Cha yarangirije kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'lbinyabuzima (Biologie).
Yatangiye muzika mu mpera za 2011 biturutse ku nama yagiriwe n'inshuti ze ahita aninjizwa mu'Ibisumizi' gutyo. Ibisumizi ni yo nzu itunganya muzika yabayemo kugeza ubwo yasenyukaga.
Muri 2021 nibwo Queen Cha yahishuye ko afite umukunzi
Kuririmba yabitangiriye ku ndirimbo "Uranyura" akomereza kuri "Windekura" na "Umwe Rukumbi" yakoranye na Riderman. Uretse izi ndirimbo eshatu asa nk'aho arizo yehereyeho hari n'izindi yagiye akora zigakundwa ndetse zikamamara mu Rwanda harimo; 'Kizimyamwoto' yakoranye na Safi Madiba, 'Icyaha ndacyemeye', 'Isiri', 'Alone' n'izindi.
Aherutse gukorana 'Do Me' na Marina iri mu ndirimbo zakunzwe cyane .
Queen Cha yigeze guhabwa indabo hakekwa ubukwe
Queen Cha iby'umuziki yarabyiranze
Queen Cha i BwotamasimbiÂ