Yakuze atazi Se! Menya amateka ya Winston Duk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Winston Duke yavutse ku itariki ya 15 Ugushyingo 1986, avukira mu gace ka Argyle, Tobago mu gihugu cya Trinidad na Tobago. Uyu musore yakuze arerwa na mama we wenyine witwaga Cora Pantin, akaba yarakoraga muri Leta icyo gihe ndetse afite na Resitora ye ku giti cye. 

Winston akiri umwana yabaga ashinzwe kwereka abakiriya aho bicara ku meza yabo gusa ariko akaba yari afite inzozi zo kuzaba umukinnyi wa filime ukomeye. Amaze kugeza ku myaka 9, Mama we yagurishije resitora n'ibyayo byose.

Duke, Pantin na mushiki we mukuru witwa Cindy bahise berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New York ahazwi nka Blooklyn kugira ngo mushiki we abashe kujya mu ishuri rijyanye n'ubuganga.

Bamaze kugerayo, WinstonDuke nawe yagiye mu ishuri ryisumbuye ryitwa  Brighton High School i Rochester muri New York hanyuma asoza muri 2004. Ntibyarangiriye aho kubera ko yahise ajya muri Kaminuza i Buffalo muri New York ari ho yaje no gukura impamyabumenyi mu bijyane n'ubuhanzi bw'ikinamico.

Yaje gukomereza mu ishuri rya Yale School of Drama, aza kuhakura impamyabumenyi mu bijyanye no gukina filime n'amakinamico, aza gusoza mu mwaka wa 2013.

Uyu musore ari mu bakinnyi ba filime bazi ibyo bakina bitewe n'uko abifitemo impamyabumenyi, bikaba biri mu bikomeza kumugira igihangange cyane ko uretse kuzikina anazitunganya.

Kugeza ubu uyu mugabo afite imyaka igera kuri 37, gusa ariko ikintu gikomeye kandi gitangaza benshi ni uko nta mugore kugeza ubu afite cyangwa se yigeze ndetse nta nubwo afite n'umwana.

Abantu benshi bakomeza kubyibazaho bibaza impamvu adashaka umugore kandi afite agatubutse, abandi bakavuga ko agihuze kubera umwuga we wa Filime arimo. 

Icyakora hari igihe byigeze kuvugwa ko afite umukunzi witwa Michelle Kumi Baer wamenyekanye ku izina rya Meesh uturuka muri Asia, ariko byarangiye ntawe umenye iherezo ryabyo cyane ko nta mafoto yabo bombi mashya baheruka gushyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ni gute yatangiye umwuga wo gukina filime?

Uyu mugabo yatangiriye umwuga we mu gukina ikinamico mu bigo bitunganya amakinamico, twavugamo nka Portland Stage Company na Yale Reportory Theatre, nyuma aza kujya muri filime y'uruhererekane "Person Of Interest", yabaye nk'imufungurira amayira muri sinema.

Mbere y'uko aba icyamamare turi kuvugaho aka kanya, Winston Duke yari umuturage usanzwe uva muri Trinidad na Tobago, wari ufite inzozi zikomeye zo kureba aho yamenera akinjira mu kigo gikomeye ku isi mu bijyanye na filime aricyo "Hollywood".

Nyuma yo gusozanya impamyabumenyi mu bijyanye n'ikinamico muri kaminuza ya Baffalo, yerekeje ahitwa New Haven mu ishuri rijyanye no gukina ama filime "Yale School Of Drama", aza kuhahurira n'umukinnyikazi wa filime ukomeye ku isi "Lupita Nyong'o", bahinduka inshuti z'akadasohoka.

Nubwo Lupita Nyong'o yari afite imyaka mike yo gusoza mbere ya Winston Duke, bakomeje kuba inshuti zikomeye aho bigiraga. Mu mwaka wa 2012, Winston yagarutse mu gihugu cye cya kavukire aricyo "Trinidad and Tabogo" mu gutanga ubufasha mu ikinamico yitwa "An Echo in the Bone".

Nyuma yo gusoza kwiga mu mwaka wa 2013, Winston Duke yatangiye gushaka uko ibyo yize yabishyira mu bikorwa ku bw'amahirwe abona aho atangirira, ni bwo yaje gukina muri filime y'uruhererekane yitwa "SVU: Law and Order".

Ni gute yaje kwisanga muri Filime "Black Panter" yamugize rurangiranwa ku isi?

Mu mwaka wa 2016, umu Agent we yamwoherereje urwandiko rwanditseho umushinga wa "Marvel", gusa ariko we ntiyari azi ikijya mbere ndetse n'impamvu yaba yohererejwe urwo rwandiko rwanditse, bikomeza kumutera amatsiko.

Nyuma y'igihe gito ni bwo byaje gutangazwa ko azaba umukinnyi w'indwanyi mu mushinga wa Marvel  muri filime yabo "Black Panther" agakina yitwa "M'Baku". Icyo gihe yakinanye n'inshuti ye ya kera Lupita Nyong'o. 

Nyuma y'uko filime igeze hanze mu mwaka wa 2018, ikaza no gukundwa bidasanzwe, ikaza kumusigira izina ku isi, kuva icyo gihe yahise atangira gutumirwa no mu tundi tuzi twinshi dutandukanye. 

Yaje kongera kugaragara mu yandi ma filime akomeye ku isi akoresha izina rya M'Baku nka "Avengers: Infinity War" ndetse na "Avengers: Endgame".

Mu kwezi k'Ukwakira umwaka 2022, umubyeyi (Mama) we yari asigaranye yitabye Imana ku myaka ye 66. Uyu musore akaba avuga ko uretse kuba yari umubyeyi we, yari n'inshuti ye idasanzwe, anamuhora iruhande rwe. 

Mu gihe bari mu gikorwa cyo kumurikira abantu filime "Wakanda Forever" mu itangazamakuru, uyu musore yagaragaje agahinda gakomeye ko kuba yarabuze umubyeyi (Mama) wamureze cyane ko ari we wamwitayeho ubuzima bwe bwose kuva yavuka kuko atigeze agira amahirwe yo kuba yamenya Se.

Yakomeje avuga ko nyina yari umujyanama kuri we, ibintu byose babiganiragaho, akavuga ko nta nshuti cyangwa se umuntu arabona ugwa mu ntege mama we mu buryo bari babanye.

Kuri ubu uyu mugabo w'icyamamare uri mu bantu bakomeye ku isi mu gukina filime no kuzitunganya ari mu rw'imisozi 1000 rutemba amata n'ubuki aho yaje mu gikorwa ngarukamwaka cyo Kwita Izina abana b'ingagi 23 bari bavutse mu mezi 12 ashize. 

Muri iki gikorwa kandi yahawe n'umwanya wo kwita umwana izina, aho umwana yamwise 'Intarumikwa' abitewe n'uko Mama wamubyaye (Winston) yamwigishije gukunda ibidukikije bityo bikaba ari ngombwa ko 'twakwigisha abana bavuka kwita ku bidukikije kuko ni ingenzi cyane'.

Uyu mugabo kandi byeruye yamaze guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda aho kuri ubu nawe yabaye Umunyarwanda aho yajya hose.


Yamaze kuba Umunyarwanda byeruye kandi byemewe n'amategeko


Mu muhango wo kwita izina umwana yamwise "Intarumikwa"


Yagaragaje ko yishimiye u Rwanda mu buryo budasanzwe


Yakuze atazi se umubyara



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134013/yakuze-atazi-se-menya-amateka-ya-winston-duke-wahawe-ubwenegihugu-bwu-rwanda-134013.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)