Yanabaye DJ mu bukwe bwe! Amafoto ateye ubwuzu utabonye y'ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] nyuma y'amasaha make asabye akanakwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2017 bahise banashyingiranwa.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, ni nyuma y'uko ku wa Kane ari bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa.

Ni ibirori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabereye mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Prince Kid yari yagaragiwe na Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou mu gihe Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y'Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.

Muri ubu bukwe bwe, Prince Kid yatunguranye maze asaba DJ Ira akanya wususurutsaga abantu maze aba ari we noneho abavangavangira umuziki.

Ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo nibwo Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bahamije isezerano ryabo imbere y'amategeko.

Muri 2022 ubwo Prince Kid yafungwaga akurikiranweho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura, nibwo Miss Iradukunda Elsa yagaragaje urwo akunda uyu musore.

Yazengurutse mu bakobwa abasaba ko basinya ko Prince Kid atigeze abahohotera, yaje kubifungirwa kuko byafashwe nko kubangamira iperereza. Prince Kid ubwo yari afunguwe yaje kumwitura kumugira umugore kuko ari nabwo basezeranye imbere y'amategeko. Ni inkuru yashimishije benshi bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda.

Miss Iradukunda Elsa n'abakobwa bari bamugaragiye
Maze bafata ibirahure birimo umuvinyo bahereza abari aho, bati "mwakire munywe ku bw'ubuzima bushya bwacu tugiye gutangira"
Byari ibyishimo bikomeye
Amureba mu maso maze mu ijwi rituje ati "ndagukunda, nzagukunda iteka ryose rukundo rwanjye, wowe umusonga wanjye ubuza gusinzira, wowe utagoheka mpangayitse!"
Prince Kid amarangamutima yamufashe maze n'amosozi wa mugani w'Umurundi ashoka ku maso
Elsa yamuhobeye maze mu kanyamuneza kenshi ati "ari ibishoboka sinakurekura tukigumira gutyaaaaa"
Alain Numa ni we wabasezeranyije



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yanabaye-dj-mu-bukwe-bwe-amafoto-ateye-ubwuzu-utabonye-y-ubukwe-bwa-prince-kid-na-miss-elsa-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)