Yateguje indirimbo nshya ! Meddy agiye kugar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 14 Nyakanga 2023, InyaRwanda yatangaje ko The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella bazakora ubukwe ku wa 27 Ukuboza 2023, bukabera muri Kigali Convention Center (KCC) mu Mujyi wa Kigali.

KCC ni imwe mu nyubako zihagazeho muri Kigali mu bijyanye no kuyikodesha kugirango uyikoreremo ibirori by'ubukwe cyangwa se ibitaramo, kuko bisaba gutanga ari hagati ya Miliyoni 5 Frw na Miliyoni 7Frw ku munsi umwe.

Aba bombi baritegura gukora ubukwe nyuma y'uko ku wa 31 Kanama 2022, bahanye isezerano imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ni bamwe mu bakundanda bagarukwaho cyane mu itangazamakuru. Mu minsi ishize, The Ben yahaye Uwicyeza Pamella imodoka yo mu bwoko bwa 'Range Rover' amushimira urukundo yamukunze no kwiyemeza kubana nawe.

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Roho Yanjye' yasohoye ifoto imwe ari kumwe na Pamella kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 bari iruhande rw'imodoka yamuhaye, yanditse agira ati 'Uzakwanga nzamwanga.'

Yifashishije konti ye ya Instagram, Pamella yasohoye amafoto anyuranye amushimira ku bw'impano nziza yamugeneye. Yifashisha indirimbo ya James na Daniella bakoranye n'itsinda rya True Promises maze agira ati 'Umwami ni mwiza Pe.'

Mu kiganiro yahaye Radio/Tv10, Meddy yatangaje ko amaze iminsi aganira na The Ben ku bijyanye n'ubukwe bwe azakorera mu Rwanda, kandi ko ashaka kubutaha, bikaba imwe mu mpamvu zigiye gutuma agaruka ku ivuko. Ati 'Mu Rwanda ndi hafi kuza. Nahoze mvugana na Ben, nshobora kuza mu bukwe bwa Ben.

Medddy yavuze ko yamamaraje yeguriye ubuzima bwe Kristo watsinze urupfu, kandi yiyemeje kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa. Ati 'Nk'uko wabisomye mu binyamakuru nzajya nkora 'Gospel' gusa.'

Mu minsi ishize uyu muhanzi yongeye kugaragaza amafoto y'imfura ye na Mimi. Muri iki kiganiro, yavuze ko umwana we ameze neza ntakibazo. Ati 'Ibintu byose bikomeje kugenda neza cyane cyane.'

Yavuze ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nshya amaze igihe ari gutegura, kandi ko ari gufashwa na Producer Lick Lick mu kuyitunganya.

Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana.

Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu bihe by'imiraba.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, we na The Ben baza imbere ku rutonde rw'abahanzi bafite igikundiro mu bafana, ku buryo igihe cyose basohoye ibikorwa by'umuziki basanga bategerejwe na benshi.

Hari abavuga ko igikundiro aba bahanzi bafite mu mutima y'abanyarwanda bigoye kuzabona abandi bazakigira. Meddy aratuje cyane ku buryo bigoye kumwumva mu itangazamakuru asubiza ku ngingo iyo ariyo yose yaba yavuzweho cyangwa se yavuzeho.

Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi aherutse kugura inzu mu Mujyi wa Texas aho atuye, kandi amaze igihe arajwe ishinga no kurangiza album y'indirimbo ye zihimbaza Imana.

Impano ya Meddy yatangiye kwigaragaza ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu 2008. Mu 2010 we na The Ben bari imbere y'abandi bahanzi mu gukundwa.

Muri uriya mwaka kandi nibwo we na The Ben bagiye muri Amerika-Ubuzima banyuranyemo bwabaye igihango cy'ubushuti bwabo bukomeye  kugeza n'ubu.

Mu 2017, Meddy yasohoye indirimbo 'Slowly' yagiye icengera mu bantu gake gake kugeza ubwo itangiye guca uduhigo cyane cyane mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Kuva icyo gihe yakoranye n'abahanzi barimo Otile Brown, RJ The DJ, Rayvanny, Willy Paul n'abandi. Yahantanye mu bihembo nka The Headies 2022, All Africa Music Awards 2021, MTV Africa Music Awards 2016 n'ibindi. 

Meddy yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba yitabiriye ubukwe bwa The Ben

Meddy yavuze ko yemeranyije n'umutima we gukorera Imana, kandi agiye kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa 

Meddy yatangaje ko we n'umuryango we bameze neza


The Ben aherutse guha impano yihariye umugore we Uwicyeza Pamella amushimira urwo yamukunze

 

Pamella yashimye The Ben wamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa 'Range Rover'. Ati 'Nkunde ugukunda.'




 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GRATEFUL' YA MEDDY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134834/yateguje-indirimbo-nshya-meddy-agiye-kugaruka-i-kigali-134834.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)