Yemi Alade, Fireboy, Mr Eazi na Chriss Eazy b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Trace Africa yasohoye urutonde rwa nyuma rw'abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bigamije guteza imbere abakorera umuziki muri Afurika mu kurushaho gusakaza ibihangano byabo hifashishijwe inyakiramashusho zitandukanye z'iri Televiziyo.

Ni urutonde rugaragaraho amazina y'abahanzi bakomeye bagiye gutaramira i Kigali ku nshuro  ya mbere , nka Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon);

Fireboy DML (Nigeria), GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M (Cameroon), KO (South Africa);

Hari kandi KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

Kuri uru rutonde kandi harimo Mr Eazi, umunyamuziki w'inshuti y'u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi azahurira ku rubyiniro n'umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.

Chriss wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Inana' ari no ku rutonde rw'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny Sol.

Kwinjira mu muhango wo gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw, kandi ibi bihembo bizabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 20 Ukwakira 2023.

Urutonde rwa mbere rw'abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);

Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal.

Ibi bihembo bigiye gutangwa Trace Africa yizihiza imyaka 20 ishize igira uruhare mu guteza imbere abanyamuziki bo muri Afurika binyuze mu kubafasha gusakaza ibihangano by'abo.

Umuyobozi wa Trace Africa, Olivier Laouchez aherutse kuvuga ko  byatekerejweho mu rwego rwo kurenga inzitizi zibangamira iterambere ry'umuziki, biri mu ntego iyi Televiziyo ayoboye ishyize imbere kuva yatangira gukora ku mugaragaro.

Yavuze ati "Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk'ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."

Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.

Ibi bihembo ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.

U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda cyiswe 'Best Rwandan Artist' gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Diamond wo muri Tanzania uheruka gutaramira i Kigali, ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo [Best Male], n'icyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].

Ni mu gihe Azawi, Levixone na Ghetto Kids aribo bahagarariye Uganda. Ibi bihembo bizatangwa bihujwe n'iserukiramuco rya 'Trace Awards&Festival' ku bufatanye na Visit Rwanda, Sosiyete ya RwandAir, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) n'abandi.

Kuva mu Majyepho, u Burasirazuba n'u Burengerazuba, Umugabane wa Afurika urahagarariwe binyuze mu bahanzi bakora injyana nka Afrobeat, Genge, Kizomba, R&B, Rumba, Dancehall n'izindi.

Bahatanye mu byiciro 22. Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y'Amajyepfo, Caribbean, Uburayi, Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros, DRC, France, French Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti;

Ivory Coast, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Senegal, South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

Buri umwe uzatsinda azahabwa igikombe cyahanzwe n'umunye-Congo, Dora Prevost watanze ishusho y'uburyo kigomba kuba kigaragara.

Nigeria n'iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na Rema.

Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umugore (Best Female Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo muri Cape Verde, Josey wo muri Côte d'Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo muri Kenya, Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.

Umuraperi K.O ahatanye mu byiciro bitatu birimo Best Male, Song of The year ndetse na Best Collaboration. Musa Keys uherutse gukorana indirimbo 'Who is Your Guy?' na Tiwa Savage ahatanye muri Best Live, Best Collaboration ndetse na Best Music Video.

Ni mu gihe umuhanzi Pabi Cooper ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj Uncles Waffles wo muri Swaziland ahatanye mu cyiciro cya 'Best Dj'.

Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva ku wa Mbere tariki 21 Kanama 2023.


Yemi Eberechi Alade [Yemi Alade], umuhanzikazi w'imyaka 34 agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere. Umwibuke mu ndirimbo nka 'Bum Bum', 'Africa' yakoranye na Sauti Sol, 'Shekere' yakoranye na Angelique Kidjo n'izindi


Mr Eazi, inshuti y'u Rwanda agiye kongera gutaramira i Kigali. Amaze igihe ashyize imbere kuzamura abahanzi bagenzi be- Azwi mu ndirimbo nka Pour Me Water', 'Nobody' n'izindi


Chriss Eazy uhatanye muri ibi bihembo agiye guhurira ku rubyiniro n'abanyamuziki bakomeye muri Afurika

Fireboy DML, umunyamuziki wakoranye indirimbo n'abarimo Ed Sheeran, Asake ategerejwe i Kigali-Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'What if i say', 'Vibration', 'Bandana' n'izindi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134640/yemi-alade-fireboy-mr-eazi-na-chriss-eazy-bongewe-mu-bazaririmba-muri-trace-awards-134640.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)