Yigeze gukuka amenyo 16: Bien-Aim Baraza wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bien-Aime Baraza ukunzwe mu itsinda rya Sauti Sol yahishuye imirimo Imana yamukoreye nyuma yo kurokoka impanuka y'imodoka yasize yangiritse cyane ariko we aba amahoro. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram, Baraza yagize ati "Imana ishimwe yo yandinze."

Iyi ntabwo ari impanuka ya mbere uyu muhanzi arokotse dore ko aherutse gutangaza ko mu myaka ya cyera ubwo yashakaga ibyangombwa byo kujya muri Amerika ku nshuro ye ya mbere, yakoze impanuka ikomeye cyane.

Yatangaje ko ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye agiye gushaka ibyangombwa bimwerekeza muri Amerika, yagiye kuri mabasade ya Amerika ariko ubwo yambukaga umuhanda akora impanuka ikomeye cyane aho yaje no gukuka amenyo 16.

Bien-Aime Baraza yavutse ku wa 28 ukuboza 1987 mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi atangira gukora umuziki mu mwaka wa 2005. Amashuri yisumbuye  yize muri Hill High School aho yaje no guhurira na bamwe mu bahanzi bagenzi be barimo Chimano na Mudigi.

Nyuma yo kurangiza amshuri yisumbuye, yakomereje amasomo muri United State International University yiga itangazamakuru yarangije kwiga mu mwaka wa 2011.

Nyamara n'ubwo yarangije kwiga kaminuza mu mwaka wa 2011, yinjiye mu itsinda rya Sauti Sol mu mwaka wa 2006 nyuma y'umwaka umwe iri tsinda ritangiye gukora. 

Yahise akorana na Wills Chimano, Savana Mudigi bamenyaniye mu mashuri yisumbuye hamwe na Polycarp Otieno wabiyunzeho.

Mu myaka uyu muhanzi amaze akora umuziki, yabashije kuwukuramo agatubutse aho magingo aya amaze kwibikaho arenga 2,000,000 $bimugira umwe mu bahanzi bo muri Kenya bafite agatubutse.

Ku wa 06 Werurwe 2023, Baraza na Chiki Kuruku bizihizaga imyaka itatu bamze babana nk'umugabo n'umugore. Icyo gihe Braza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yateye imitoma umugore we kubwo kuba yaramubereye umuntu w'intangarugero ku buzima bwe.

Icyo gihe Bien-Aime Baraza yagize ati "Warakoze kumbera umuntu nyamuntu, ndishimye cyane kuba nkufite mu buzima bwange. uri byose nahoze nsengera."


Bien Aime Baraza warokotse impanuka yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2006 ubwo yinjiraga mu itsinda Sauti Sol


Bien-Aime Baraza ni umwe mu bahanzi batunze agatubutse aho afite arenga 2,000,000 $


Ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa bimujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze impanuka akuka amenyo 16


Bien-Aime yakoze ubukwe na Chiki nyuma y'igihe kirekire bakundana dore ko bamenyaniye mu mashuri yisumbuye


Mu kwezi kwa Werurwe, Baraza yateye imitoma umukunzi we avuga ko yabaye byose yahoze asengera

Sauti Sol iri kwitegura gutandukana nyuma y'igihe kirekire bakorana umuziki bikabaha kwamamara no gukundwa amahanga yose



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134447/yigeze-gukuka-amenyo-16-bien-aime-baraza-wa-sauti-sol-warokotse-urupfu-ni-muntu-ki-134447.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)