Zabron & Deborah bakoze indirimbo "Umugisha"... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zabron & Deborah bamaze imyaka 3 babana nk'umugabo n'umugore kuko basezeranye kubana akaramata tariki 05/12/2020. Mbere y'uko Zabron yimukira muri Amerika, yaririmbanaga n'umugore we muri Korali Nyota ya Alfagili ya ADEPR Gatenga.

Ubwo umugore we yamusangaga muri Amerika, banzuye kuririmbana nk'itsinda ry'umugabo n'umugore, biyongera ku matsinda y'ama Couple nka James & Daniella, Papi Clever & Dorcas, Ben & Chance, Emmas & Salem, Eric & Yael ndetse na Cheric [Eric Kwizera & Chemsa Niyonsaba].

Umwaka umwe urashize kuva Zabron na Deborah batangiye kuririmbana nka 'couple'. Bahereye ku ndirimbo bise "Ineza y'Imana", bakurikizaho "Kwizera Yesu" yakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 60 mu mezi, none bamaze gushyira hanze indi bise "Umugisha".

"Indirimbo umugisha ni ubutumwa bushingiye kuri 'True story' bikaba ari byo byabaye intandaro yo kwandika iyi ndirimbo. Ni indirimbo twanditse ku bwo kuzirikana ineza y'Imana mu isezerano yaduhaye kandi ikarisohoza!" Zabron Ndikumukiza ubwo yaganiraga na inyaRwanda.

Yakomeje avuga ko umwana ugaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ari uwabo, akaba yitwa Gianna Mugisha, ati "Bifitanye isano n'indirimbo Umugisha. Niwe mwana wa mbere, indirimbo tukaba twayishyize hanze bihuriranye n'isabukuru ye y'amavuko kuko yavutse kuri 28 Nzari 2022".

Yavuze ko mu bihe bitoroshye bya Covid muri Werurwe 2020 byasanze barimo gutegura ubukwe, "ibyo bidahagije umwe mu babyeyi afatwa n'indwara ya stroke, dusuhuza imitima, twibaza ibibaye biratuyobera; ni bwo Imana yadusanze iduha isezerano ko ibyo twateguye bizagenda neza byose ndetse no kurusha uko twabipanze". 

Ati: "Itubwira ko irinze umubyeyi; itubwira ko kandi ko ari Imana y'imigisha no hagati y'imiyaga nimiraba; iduha ikimenyetso cyo kuzibaruka mu gihe gito nyuma y'ubukwe ndetse na nyuma yuko izaba yarahuje umuryango (aho umwe yari atuye mu Rwanda undi ari muri USA), aho ni bwo twahawe n'izina ry'umwana Mugisha nk'ikimenyetso cyo kwibuka isezerano ry'Imana".

Zabron arashima Uwiteka mu buryo bukomeye kuko uko yabigambiriye ni ko yabikoze. Avuga ko niyo mpamvu "twahisemo kwandika indirimbo y'uburyo intambwe ku yindi Imana yagendanye natwe ikaduha umugisha wayo mu bihe twatekerezaga ko byari bikomeye!!".



Zabron na Deborah bamaze imyaka 3 bakoze ubukwe


Zabron na Deborah bamaze gushyira hanze indirimbo eshatu bakoze nka couple


Imfura ya Zabron na Deborah yabaye intandaro y'indirimbo "Umugisha"


Bari mu mashimwe akomeye nyuma yo kwibonera n'amaso yabo ibyo basezeranijwe muri Covid-19


Indirimbo yabo "Umugisha" yasohotse ku munsi imfura yabo Mugisha yizihiza isabukuru y'umwaka umwe w'amabuko


Mugisha wa Zabron na Deborah yavutse ku munsi nk'uyu


Umuryango wa Zabron na Deborah uri mu mashimwe akomeye yo gusohora kw'amasezerano

REBA INDIRIMBO NSHYA "UMUGISHA" YA ZABRON & DEBORAH




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134872/zabron-deborah-bakoze-indirimbo-umugisha-bashima-imana-yasohoje-isezerano-yabahaye-muri-co-134872.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)