Zahabu ishobora kubura umuguzi? - Djabel ufatwa nk'umugambanyi muri Rayon yamwonkeje, amena icyansi cyamukamiye muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Manishimwe Djabel, umwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda badashidikanywaho ku mpano yabo cyane ko yagiye anabigaragaza, gusa na none ni umukinnyi udacirwa akarurutega mu makipe yanyuzemo kubera imyitwarire ye bishobora no gukoma mu nkokora urugendo rwe rwa ruhago.

Uvuze izina Manishimwe Djabel, umuntu wese ukurikirana ruhago nyarwanda ahita amumenya kuko ibikorwa bye byatumye akinira amakipe abiri ubu ari ku gasongero ka ruhago nyarwanda, APR FC na Rayon Sports ubu akaba ari muri Mukura VS nk'intizanyo ya APR FC.

Nk'uko ibyangombwa bye bibigaragaza uyu musore wavukiye Kiramuruzi mu Burasirazuba bw'u Rwanda muri Gatsibo mu 1998, ku myaka 15 yavuye Gatsibo aza i Kigali akoze intera y'ibilometero 89 aje mu murwa nta muvandimwe ahafite ahubwo akurikiye inzozi ze zo kuzaba ikirangirire muri ruhago y'u Rwanda.

Umupira w'amaguru niwo watumye uyu mukinnyi wakuriye mu irerero ry'umutoza Ntirenganya i Kiramuruzi ahagarika amashuri yisumbuye ubwo yari ageze mu mwaka wa 4 w'Amashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire de Rukara (ESR) mu Karere ka Kayonza aho yigaga Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (History, Economics and Geography [HEG]).

Ntabwo yarangije umwaka kuko muri 2013 yahise yinjira Umujyi wa Kigali aje mu irerero rya SEC ahantu atatinze ahita ajya mu Irerero ry'Isonga, mu Isonga byaranze ahita yerekeza mu Magepfo y'u Rwanda muri Rayon Sports icyo gihe yari ikiba i Nyanza.

Nyuma yahise ahindura ibyo yigaga ahita ajya kwiga Indimi n'Ubuvangazo muri St Patrick Kicukiro, nabwo yaje gusa n'ucikiriza amashuri ariko nyuma yaje kwiga ararangiza

Uwihanganye akama ishashi…

Nahigira ukubwira ko uyu mukinnyi yanyuze mu nzira z'ubusamo azaba akubeshye, kuko yabaye muri Rayon Sports i Nyanza, adahembwa akora imyitozo yizeye ko umunsi umwe yazamufata. Aha i Nyanza tuvuga nubwo yaje kuhakura umugeni ariko nta muryango yari ahafite yaripapaga akananimama.

Amata yaje kubyara amavuta maze Manishimwe Djabel, Rayon Sports yari imaze kubona impano ye imwemeza mu ikipe nkuru atangira gusarura ku matunda yari yarabibye.

Ni nabwo yahise ahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 17 muri 2014 yasezerewe na Uganda mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cyabereye muri Niger, ni na we wari wagiriwe icyizere cyo kuba kapiteni w'iyi kipe.

Ni uko Djabel yagiye azamuka aba umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports batwaranye igikombe cya Shampiyona n'Igikombe cy'Amahoro, Super Cup n'ibindi kugeza muri 2019 ubwo yerekezaga muri APR FC n'aho batwaranye ibikombe bya Shampiyona na Super Cup ubu ikaba yaramutije muri Mukura VS. Ni umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu.

Gusa ariko nubwo ari umukinnyi w'umuhanga ni umukinnyi bivugwa bigoye gutunga mu ikipe yawe bitewe n'imiterere ye aho bivugwa ko ashobora kuba afunze mu mutwe ndetse n'imibanire ye na bagenzi be ikaba icyemangwa.

Yabaye kapiteni w'abatarengeje imyaka 17 yakuwemo na Uganda

Rayon Sports yamwonkeje ubu imufata nk'umugambanyi…

Nubwo yakiniye Rayon Sports akanayigiriramo ibihe byiza ariko biragoye ko wazongera kubona Manishimwe Djabel yambaye ubururu n'umweru akinira Rayon Sports kuko bamufata nk'umugambanyi.

Abarayon kugeza uyu munsi ntibirabava mu mutwe uburyo uyu mukinnyi yavuye muri iyi kipe yerekeza muri mukeba.

Yasabye gutandukana na Rayon Sports muri 2019 avuga ko yabonye ikipe hanze y'u Rwanda muri Gor Mahia yo muri Kenya, bisaba ko n'Umunyamabanga w'iyi kipe aza mu Rwanda bafata n'amafoto asinya.

Gusa benshi batunguwe n'uko indege yamutwaye muri Kenya yaparitse Kimihurura maze yegukanwa na APR FC, mukeba w'ibihe byose wa Rayon Sports. Ubu buryo yagiyemo byababaje Rayon Sports cyane aho ivuga ko umwana birereye atakagiye muri ubwo buryo, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi biragoye ko habaho ubwiyunge hagati ye n'iyi kipe.

Muri Rayon Sports bandikanye amateka akomeye ariko ubu ni abanzi

Muri APR FC yimennye inda…

Imyitwarire ye muri APR FC, imyaka 2 yabaye ntamakemwa ari nayo mpamvu iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yamwongereye amasezerano y'imyaka 3 ndetse anagirwa Kapiteni wayo.

Gusa umwaka umwe wari uhagije kugira ngo habe habaho gatanya hagati ye na APR FC yari agifitiye amasezerano y'imyaka 2.

Umwaka w'imikino wa 2022-23 ntabwo wabaye mwiza kuri Djabel yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, uretse guterana amagambo mu itangazamakuru n'uwari umutoza w'iyi kipe, Adil Erradi Mohammed akanahagarikwa ukwezi, umusaruro we wagerwaga ku mashyi kuko nta mwanya uhagije wo gukina yigeze abona ariko bikanavugwa ko yagize ibindi bibazo byamugizeho ingaruka.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo yari umukinnyi ugoranye ariko na none ubuyobozi bw'iyi kipe bwamufataga nk'umukinnyi mukuru kandi wayobora bagenzi be, ari nayo mpamvu nubwo byavuzwe cyane ariko ntabwo yari mu bakinnyi iyi kipe yiteguye kurekura ahubwo we yakoresheje inzira zose, izishoboka n'izidashoboka kugira ngo ayisohokemo byaje no kumuteranya n'ubuyobozi ndetse n'abakunzi ba APR FC.

Yabanje gusaba ko bamurekura akajya muri Saudi Arabia mu ikipe yitwa Al Shabab yari yamushimye ariko bumvikana ko bidakunze yagaruka muri iyi kipe. Basanze urwego rwe ruri hasi bamusaba kugaruka kuruzamura, icyo gihe icyo byari bivuze ni uko yagombaga kugaruka muri APR FC nk'uko babyumvikanye.

Uyu mukinnyi yasabwe kujya gutangira imyitozo arabyanga ahubwo atangira gukoroga iyi kipe kugira ngo imwirukane ayivemo kuko we yumvaga atakiyibarizwamo, we n'umutima we bamaze kuyivamo.

Djabel wari ugifite amasezerano y'imyaka 2 ari na kapiteni w'ikipe, yakoze ikintu benshi banenze cyafashwe nko kwimena inda, ajya kuri radio anenga kumugaragaro abakinnyi iyi kipe yaguze, aho yavuze ko nubwo ari Abanyamahanga ariko nta kintu barusha abanyarwanda.

Ati 'Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n'iy'ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.'

'Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by'ukuri ntibyoroshye.'

Nyuma yaje kwemerera umunyamakuru ko yabikoze mu rwego rwo kwihimura kuri iyi kipe kugira ngo arebe ko yamurekura kuko yabonye ikipe hanze banga kumutizayo.

APR FC itari inafite undi mukinnyi ku mwanya we byaje kuyihatiriza kumurekura maze imutiza muri Mukura VS umwaka umwe, nyuma yawo bazagena aho azajya kuko kumugarura byo bizagorana.

APR FC byatangiye neza
Gusa ni umukinnyi wayisohotsemo nabi

Umubano we n'abandi bakinnyi harimo ikibazo…

Manishimwe Djabel iyo umurebye ubona ari umukinnyi utuje cyane udapfa kuvuga, gusa ni umukinnyi muri we wumva ko ari umuyobozi ku buryo ikipe arimo yose aba ari mu bakinnyi bavugana bya hafi n'ubuyobozi.

Amakuru adafitiwe gihamya, bivugwa ko akenshi usanga abwira abayobozi ibyo bagenzi be bakora n'ibitari ngombwa.

Bivugwa ko muri APR FC ari kimwe mu byatumye ashanwa n'abakinnyi benshi batemeraga ibyo akora ko hari na bamwe bagiye birukanwa abigizemo uruhare cyangwa bitewe n'amakuru yatanze, aha bivugwa Seif yirukanywe kubera Djabel wamureze.

Ubwo yarimo ashaka ikipe yakwerekezamo bamwe mu bo bavuganye harimo Kiyovu Sports, ariko Niyonzima Olivier Seif yareruriye ubuyobozi ko Djabel naza we agenda kuko atakinana n'umuntu wamwirukanishije muri APR FC.

Mu gihe atasohoka ngo ajye gukina hanze y'u Rwanda, bishobora kuzarangira impano ye ipfuye ubusa kuko niba ari umukinnyi ukomeye ariko nta kipe ikomeye imwifuza mu Rwanda, ni uko ushobora gusanga ari we kibazo.

Ubu yatijwe muri Mukura VS



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zahabu-ishobora-kubura-umuguzi-djabel-ufatwa-nk-umugambanyi-muri-rayon-yamwonkeje-amena-icyansi-cyamukamiye-muri-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)