Zoleka Mandela, umwuzukuru w'uwahoze ari perezida wa Afurika y'Epfo Nelson Mandela n'umugore we Winnie Madikizela Mandela, yapfuye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 25 Nzeri 2023, afite imyaka 43 y'amavuko azize indwara ya Kanseri.
Zoleka Mandela, yari imaze igihe arwaye kanseri yo mu mayasha, umwijima, ibihaha, ubwonko n'uruti rw'umugongo.
Umuryango we wemeje urupfu rwe ubicishije mu itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, uvuga ko yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa mbere gukomeza kuvurwa kanseri.
Iri tangazo kandi rigaragaza ko Zoleka yapfuye agaragiwe n'inshuti n'umurynago.
Urupfu rwe rubaye mbere ho umunsi umwe ngo bizihize isabukuru ya nyirakuru Winnie Madikizela uyu munsi wari kuba yujuje imyaka 87.
Nirakuru Madikizela yapfuye mu 2018.
Inkuru y'urupfu rwa Zoleka Mandela, wari umwanditsi rwababaje benshi muri icyo gihugu kandi bakomeje gutangaza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.
Zoleka Mandela yagaragaje umuhate mu kuvuga yeruye no kurwanya cancer ndetse no gutera imbaraga abayifite ngo ntibihebe.
Mu 2012 nibwo bwa mbere bamusanzemo Kanseri y'ibere, iyi bayimusanzemo inshuro ebyiri, buri nshuro akayikira.
Muri Kanama 2022, Zoleka yatangaje ko basanze kanseri yaramugeze mu bihaha, umwijima, imbavu, uruti rw'umugongo n'amayasha.
Ariko ntiyacitse intege, yakomeje gutangaza urugamba ariho aharanira gukomeza kubaho, ndetse agera aho asubira mu myitozo ngororamubiri.
Zoleka niumubyeyi  w'abana batandatu, barimo umuto yabyaye muri Mata 2022.
Zoleka yamenyekanye cyane ku gitabo cy'ubuzima bwe yise 'When Hope Whispers' yasohoye mu 2013 avuga ku rugamba yatsinze rwa kanseri ebyiri z'ibere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ari muto cyane, kubatwa n'ibiyobyabwenge n'ibindi.
Mu mezi ashize yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibipimo byerekanye kanseri mu mwijima n'ibihaha bye. Ndetse ko ategereje ibipimo byo mu magufa ngo byerekane niba afite kanseri n'ahandi hatari mu mbavu.
The post Zoleka wari umwuzukuru wa Nelson Mandela yapfuye appeared first on FLASH RADIO&TV.