Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023, muri Century Park iherereye Nyarutarama, habereye amajonjora yasize abanyamideri 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Supra Model Rwanda.
Kuva ku isaha ya saa 02:00 PM, abanyamideri babarirwa muri 40 bari bamaze gufata ibyicaro muri Century Park Hotel, batangira imyiteguro yo gutambuka imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe n'abarimo Trevor Ntabwoba uzwi mu gutoza abanyamideri.
Mbere yo gutangira kwimurika, abari bagize akanama nkemurampaka bongeye kwibutsa abanyamideri ko hagiye gutorwa 15, biyongera kuri 5 batowe cyane mu matora ari kubera kuri inyarwanda.com. Abarenga 50 banyuze imbere y'akanama nkemurampaka.
Abagera kuri 15 biganjemo abakobwa nibo batowe, baza basanga abandi 5 bari batowe cyane mu matora ari kubera kuri InyaRwanda, bose hamwe baba 20 bagomba gutoranywamo 4 ba mbere tariki 21 Ukwakira 2023.
Abanyamideri 20 batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma
1. Umumararungu Kelly Divine
2. Uwikunda Cynthia
3. Kaze Mignone Shalia
4. Umuhure Leslie
5. Iradukunda Elinda
6. Umutesi Brenda
7. Kamikazi Anitha
8. Uwiduhaye Nadine
9. Nshuti Sandra
10. Marara Munana Kelly
11. Ruzindana Jules
12. Shema Eric
13. Gihozo Sincere
14. Uwase Audrey
15. Usenga Josiane
16. Manirakiza G Mike
17. Gacumakase Japhet
18. Ingabire Joella
19. Uwase Sonia
20. Mukankusi Nathalie
Mu kiganiro na InyaRwanda, bamwe mu batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma bavuze ko hari imyumvire ikibangamiye iterambere ry'uyu mwuga wo kumurika imideri ariko ko bafite icyizere ko Ibikorwa nka SupraModel bizagira icyo bihindura.
Bavuga ko uyu mwuga umaze gutera imbere ku rwego mpuzamahanga kandi ukaba umwe mu yishyura agatubutse, bityo ko abanyarwanda bari bakwiye gufunguka bakawuha umwanya nk'uhabwa indi myuga itandukanye.
Trevor Ntabwoba ushinzwe gutoza abanyamideri muri SupraModel Rwanda, yabwiye InyaRwanda ko tariki 21 Ukwakira 2023, aba 20 batowe hazatorwamo uwa mbere uzaserukira igihugu muri SupraModel International ndetse n'ibisonga bitatu bizamuherekeza.
Abanyamideri 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya SupraModel RwandaÂ
Trevor Ntabwoba utoza abanyamideri muri Supra Model Rwanda, avuga ko hari ikizere ko uyu mwuga mu Rwanda uri gutera imbereÂ
Ibyishimo byari byose kuri bamwe mu bakobwa, bakomeje mu cyiciro cya nyuma muri Supra Model RwandaÂ
Mike, umwe mu banyamideri batsinze yabwiye InyaRwanda ko mu myaka mike amaze muri uyu mwuga, umaze kumuhindurira ubuzima
Mbere yo gutoranywa babanzaga gutambuka imbere y'abari bagize akanampa nkemurampakaÂ
">