Abahanzi bahinduye amateka yumuziki Nyarwand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Si ibanga kandi ko hari abahanzi nyarwanda babashije kuzana injyana zitari zimenyerewe mu Rwanda, babasha kwigarurira imitima ya benshi ku buryo kugeza n'ubu usanga bacyibukwa nubwo baba bamaze igihe batagaragara mu muziki.

Muri aba bahanzi bahinduye amateka y'umuziki nyarwanda, higanjemo abawukoze mu bihe byashize ari nabo bagize uruhare mu kuwubaka bagacira inzira barumuna babo bagezweho muri iyi minsi. Mu by'ukuri abahanzi bubatse umuziki Nyarwanda ni benshi gusa harimo abagera kuri 20 babashize kuzana impinduka ku buryo batazanibagirana mu mitima ya benshi bitewe n'ibihangano byabo.

Mu gice cya mbere cy'iyi nkuru turagaruka ku bahanzi 10 baranzwe no guhindura umuziki nyarwanda bakawuteza intambwe bakaba bakiri mu mitima ya benshi kabone nubwo magingo aya bamwe muri bo batakiwubarizwamo:

1. Makonikoshwa

Makonikoshwa, ni izina rifite ibigwi mu muziki w'u Rwanda kuva mu myaka yo hambere. Uyu muhanzi yatangiriye umuziki muri Uganda mu 2004 aza kwimukira mu Rwanda aho yakomokaga ariko atarahakuriye.

Makonikoshwa yavukiye muri Uganda aba ari naho akurira. Ku bw'amateka mabi yahagiriye uyu muhanzi ntabwo yabashije kwiga amashuri yisumbuye ngo ayarangize kuko yapfushije ababyeyi akiri muto.

Uyu mugabo yavuze ko ubuzima bwatangiye kumusharirira mu buto bwe nyuma y'urupfu rwa Se.

Makonikoshwa nyuma y'uko ubuzima bw'ishuri bwanze yatangiye kubaho mu bushaririye, yaje kwimukira Kampala aho yanatangiriye gukina umupira nyuma aza kuririmba. Uyu muhanzi avuga ko yagiye mu muziki aherekeje umusore w'inshuti ye wavaga mu muryango w'abakire.

Uwari waherekejwe kuririmba neza byaramunaniye bituma Makonikoshwa amufasha muri studio, byaje kurangira ubuhanga yagaragaje butumye bashwana.

Uyu mugabo yatangiye kujya acuranga mu kabyiniro kamwe kabagamo Abanyarwanda, aha yahahuriye n'umusore witwaga Kayibanda wari n'umunyamakuru amusaba ko bakorana indirimbo 'Mariya Rose'.

Bari gukorana iyi ndirimbo nyiri studio yamusabye ko yakora album y'indirimbo esheshatu z'ubuntu, yakoze "Christmas", "Bonne Année", "Agaseko", "Nkunda kuragira" n'izindi zinyuranye zakunzwe cyane.

Mu 2006 Makonikoshwa yahamagawe na KNC wari wamutumiye mu gitaramo anamwishyura neza, iki gihe ngo yahakoze akazi abantu bamwereka urukundo rukomeye.

Nyuma Makonikoshwa yigiriye inama yo gutaha ngo akorere umuziki mu Rwanda ndetse anahashinga studio. Ntabwo byamuhiriye kuko ibyuma bya studio ye byaje kwibwa bituma umugambi we usa n'usubiye inyuma asubira muri Uganda.

Izina rye ryari ryakuze cyane muri Uganda gusa atatumirwa mu bitaramo ibyo aribyo byose uretse iby'Abanyarwanda. Makonikoshwa yaje gufata icyemezo cyo gutaha ava muri iki gihugu cy'igituranyi yimukira mu Rwanda gutyo mu 2008 nubwo mbere yaho yakunze gukorera ibitaramo ku butaka bw'u Rwanda.

Uyu mugabo yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nkunda kuragira', 'Mujyane', 'Agaseko' n'izindi nyinshi.  Makonikoshwa ntaherutse kugaragara mu muziki gusa ari mu bahanzi nyarwanda batazibagirana.

2. Senderi Internatioanal Hit

Ubu uyu muhanzi yitwa Eric Senderi Nzaramba, yavukiye mu Ntara y'i Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga ubu atuye mu mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo yavutse tariki 15 Werurwe 1977, mu muryango w'abana icyenda. Yigeze gutangaza ko yinjiye mu muziki nyuma yo kuba mu itorero.

Gushyushya bagenzi be ubwo yari ari mu gisikare avuga ko biri mu byamufashije mu muziki. Aza kuvamo atangira guhimba indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nk'iyitwa Intimba y'Intore z'Imana, Humura ntibizongera, Nyarubuye Iwacu, Twigirire Icyizere n'izindi nyinshi.

Nyuma yakoze indirimbo zivuga ku buzima busanzwe, nka Abanyarwanda Twaribohoye, Abasore Bariho Nta Cash, Reka Jalousie, Ndanyuzwe, Sofia, Umunyana, Kora, Abareyo, APR FC, Sukura Umujyi, Stop Nyakatsi, Cyusa n'izindi.

3. MC Mahoniboni

Amazina asanzwe yitwa Bienvenue Mahoro Ruhungande. Mc Mahoniboni ari mu bahanzi ba mbere bakundishije Abanyarwanda injyana ya Hip-Hop itari imenyerewe, mu gihe mu Rwanda humvikanaga cyane abahanzi nka Cassanova na DMS.

Yatangiye gushyira hanze ibihangano bye mu 1997. Mu 1999 yasohoye indirimbo yise 'Malariya ni Indwara y'Icyorezo kandi Yica'. Iyi ndirimbo yanakoreshejwe na Minisiteri y'Ubuzima muri gahunda yo kurwanya Malariya mu 2000.

Indirimbo zatumye arushaho kumvikana no kumenyekana cyane mu Rwanda ni 'Dusenge', 'Kubaka Izina', 'Twitabire Imirimo'. Izo ndirimbo akaba yarahise azishyirana hanze n'izindi umunani zari kuri album yise 'Ubutumwa" zatumye yamamamara mu Rwanda.

Mu 2009, uyu muhanzi yaje kwerekeza mu Buholande. Kuva ubwo kugeza ubu ntiyongeye kugaragara mu muziki nyarwanda gusa ntibimubuza kuba afatwa nk'inkingi ya mwamba mu kubaka injyana ya Rap/Hip Hop mu Rwanda.

4. Miss Jojo

Ubusanzwe yitwa Uwineza Josiane. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Respect', 'Beletlide', 'Tukabyine' yakoranye na Rafiki, 'Nganirira', 'Inshuti' n'izindi nyinshi.

Ni umwe mu bakobwa bafashe iya mbere mu muziki nyarwanda wari ukiri kuzahuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abahanzi bamwe bari ibihangange barahitanywe nayo.

Ubusanzwe yavukiye mu Bugesera mu 1982. Yatangiye kumenyekana mu 2007 mu gihe ariwe mukobwa wari imbere mu b'igisekuru yajemo. Yarakunzwe karahava ndetse anatuma abakobwa bamwe bamukurikiye mu muziki batinyutse bakawinjiramo. Ubu ntabwo akibarizwa mu muziki.

Uyu muhanzikazi ufatwa nk'uw'ibihe byose mu Rwanda, aherutse gutangariza InyaRwanda ko ntagahunda afite yo kugaruka mu muziki nubwo abisabwa na benshi bamukumbuye.

5. The Brothers

Ni itsinda ryamenyekanye cyane mu muziki w'u Rwanda. Ryari rigizwe na Victor Fidele[Koudou], Danny Vumbi na Zigg 55.

Ryatangiye kuririmba mu 2004 ubwo bari bakiri babiri gusa, Danny na Victor Fidele. Ziggy yaje kwinjiramo mu 2006.

Kugira ngo iri tsinda rivuke, umuhanzi Victor Fidele yahuriye na Danny Vumbi muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi rizwi nka KIE ni uko yumva aririmba neza biyemeza gutangirana urugendo rw'ubuhanzi.

Iri zina baryiyise babikomoye ku rugero rubi u Rwanda rwanyuzemo nuko biyemeza kubaho bitwa abavandimwe. Danny Vumbi yigeze gutangaza ko iri zina barikomoye ku mateka y'u Rwanda, ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda twabonye nta kindi gishobora kubafasha uretse kubana nk'abavandimwe nuko twiyita The Brothers'.

Iri tsinda ryatwaye igihembo bitandukanye birimo icya Never Again 2004, PAM Awards 2006, Salax Awards 2008, Ijoro ry'Urukundo Awards 2009 na East African Music Awards 2011 n'ibindi.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Ikirori', 'Yambi', 'Nyemerera', 'Nagutura iki ?' n'izindi. Iri tsinda ryatandukanye mu 2013.

6. Cassanova

Cassa Manzi wamenyekanye nka Daddy Cassanova ni umwe mu bahanzi bashyize itafari rikomeye ku muziki w'u Rwanda mu bihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 1998 ari umubyinnyi mu itsinda rya Cool Family. Ubwo ryatandukanaga mu 2006 yahise atangira kuririmba ku giti cye nk'umuhanzi wigenga.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka 'My Dance Floor', 'Ihorere', 'Imyaka itatu' iyatumye izina rye ritumbagira, 'Ishiraniro' ya Phocas Fashaho yasubiyemo n'izindi. Uyu muhanzi ubu abarizwa muri Canada.

7. Mani Martin

Mani Martin afatwa nk'umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite ubu. Uyu muhanzi mu myandikire ye yibanda ku rukundo ndetse no gukangurira abantu kugira ubumwe n'amahoro.

Mani Martin asanzwe afite  album eshanu ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe, Isaha ya 9 yasohotse mu 2007, Intero y'amahoro (2011) n'iyitwa My Destiny yagiye hanze mu 2012.

Album aheruka gushyira hanze ni iyo yise 'AFRO' igizwe n'indirimbo 15 yahanze agendeye ku bitekerezo yasomye mu ibaruwa Patrice Lumumba yandikiye umugore we amubwira ko Afurika izagera igihe ikiyandikira amateka yayo uko ari.

Mu rukurikirane rw'indirimbo zigize album ya Mani Martin hariho iyitwa Afurika Ndota, Mwarimu, Karibagiza, Kinyaga, Afro, Ndaraye, Iyizire, Chalala, Sogea, Rubanda, Baba ni nani, Umumararungu, Akagezi ka Mushoroza, Serafina, Same room n'izindi.

Mani Martin yatangiye umuziki akiri umwana muto aririmba indirimbo zihimbaza Imana, kugeza ubu ari mu bahanzi nyarwanda batazibagirana mu mitima ya benshi kubera ubutumwa acisha mu bihangano bye.

8. Kode (Faysal)

Ngeruka Fayçal wahisemo kwiyita Kode ukorera umuziki mu Bubiligi, ni umwe mu bahanzi bamamaye mu muziki nyarwanda mu myaka yo hambere nawe akaba umwe mu bafashe iya mbere mu kuwuteza imbere mu bihe byari bigoye.

Uyu muhanzi ni umwe mu bamamaye cyane mu Rwanda mu muziki mu myaka irenga icumi ishize. Yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe 'Impeta' yabaye n'ikirango kuri we, 'Ikirungo', 'Ese uzabyihanganira', 'Igikomere', 'Sinzahinduka' yakoranye na Urban Boyz n'izindi.

Yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zatumye ubuhanga bwe bushimwa na benshi ndetse zirakundwa ku buryo buhambaye zinatuma anitabira amarushanwa atandukanye mpuzamahanga arimo 'Imagine Afrika' na 'Idols 2007'. Kugeza ubu Kode nawe ashyirwa mu bahanzi nyarwanda bazamuye umuziki ndetse bakaba bibukwa na benshi.

9. KGB

Iri tsinda ryamenyekanye mu Rwanda mu myaka yo hambere nka Kigali Boyz mu mpine bikaba KGB. Ryari rigizwe n'abasore batatu barimo Mr Skizzy, Hirwa Henry witabye Imana mu 2012 na Manzi Yvan Pitchou [MYP].

KGB yatangiye mu 2004 yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Arasharamye, Abakobwa b'i Kigali, Byasaze n'izindi. Uwavuga ko iri tsinda ryaciriye inzira andi matsinda mu muziki ntabwo yaba agiye kure y'ukuri. Indirimbo za KGB nubwo zimaze igihe ariko ziri mu zigikunzwe ubu usanga benshi banazumva bagakaraga umubyimba. Muri izo ndirimbo harimo nka 'Arasharamye', 'Uko Tubigenza', 'Ndagukunda' hamwe n'izindi zakunzwe.

10. Miss Shanel

Ubusanzwe yitwa Ruth Nirere Shanel ari yamenyekanye nka Miss Shanel, ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda byumwihariko nk'igitsina gore.

Asanzwe afatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme zirimo 'Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008 hamwe , The Mercy of the Jungle yagiye hanze mu 2018 na Long Coat yo mu 2009.

Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki mu 1998. Yatangiye kumenyekana mu 2004 aba umwe mu bakobwa babimburiye abandi nyuma ya Jenoside ndetse aranahirwa muri muzika.

Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo 'Ndarota', 'Nakutaka' yakoranye Wyre wo muri Kenya, 'Ubufindo', 'Ndagukunda Byahebuje' n'izindi nyinshi.

Mu gice cya Kabiri cy'iyi nkuru tuzagaruka ku bandi bahanzi barimo The Ben, Meddy, Tom Close, Tuff Gangs, Riderman,King James n'abandi bagize uruhare mu guhindura amateka y'umuziki nyarwanda batazibagirana mu mitima y'abafana.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135450/abahanzi-bahinduye-amateka-yumuziki-nyarwanda-batazibagirana-mu-mitima-ya-benshi-igice-cya-135450.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)