Abahanzi b'ibyamamare bateraniye i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi b'ibyamamare banditse izina muri Afurika ndetse no ku Isi, bateraniye i Kigali aho bitabiriye itangwa ry'ibihembo bya "Trace Awards".

Ibi birori byatangiye ejo hashize ku wa Gatanu tariki 20 bizageza ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko ari bwo bari buze gutaramira abanyarwanda muri Kigali Arena.

Baje mu Rwanda aho nabo bahataniye ibihembo muri Trace Awards.

Kugeza ubu Davido, Rema, Diamond Platnumz, Musa Keys, Yemi Alade, D'banj, Pheelz, Juma Jux ni bo bamaze kugera mu Rwanda.

Abahanzi bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.

mu cyiciro cy'abahanzi bakoze cyane mu Rwanda harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Bruce Melodie kandi ahatanye mu kindi cyiciro cy'abahanzi bahize abandi mu bakomoka muri Afurika y'Iburasirazuba.

Rema yageze mu Rwanda
Davido na we ari i Kigali



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-b-ibyamamare-bateraniye-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)