Abajya gusengera mu butayu n'abatekamitwe bitwaje ijambo ry'Imana bahagurukiwe na RIB ndetse na Polisi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB hamwe na Polisi y'igihugu byagiranye n'itangaza makuru, haganiriwe ku bibazo bitandukanye mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya umutekano.

Mu byo bavuze ho, harimo n'ikibazo cy'abantu batuburira abandi bitwaje amasengejo ugasanga rimwe na rimwe babajyanye mu butayu inzara ikabicirayo abandi imigezi ikabatwara. Hari n'abagenda bakwirakwiza ibihuha bitwaje Ijambo ry'Imana ugasanga bateye abantu ubwoba.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko mbene aba bantu bagiye guhagurukirwa bakarekera kujya bayobya abantu.



Source : https://yegob.rw/abajya-gusengera-mu-butayu-nabatekamitwe-bitwaje-ijambo-ryimana-bahagurukiwe-na-rib-ndetse-na-polisi/?utm_source=rss=rss=abajya-gusengera-mu-butayu-nabatekamitwe-bitwaje-ijambo-ryimana-bahagurukiwe-na-rib-ndetse-na-polisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)