Abakinnyi 5 nibo batemerewe gukina umunsi wa 9 wa shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru irakomeza mu mpera z'iki cyumweru aho abakinnyi 5 bayobowe na kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio ari bo batemerewe gukina uyu mukino.

Ni umunsi urimo umukino w'abakeba uhuza Rayon Sports na APR FC, uzaba tariki ya 29 Ukwakira kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00'.

Undi mukino ukomeye witezwe ni uwa Musanze FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona idashaka gutakaza uyu mwanya, izakiramo AS Kigali ku Cyumweru kuri Stade Ubworoherane.

Abakinnyi bane, Nshuti Dominique Savio wa Police FC, Dikoume Yvan Marcel wa Muhazi United, Uwimana Emmanuel wa Gorilla FC na Malipangu Christian wa Gasogi United bujuje amakarita 3 y'imihondo kongeraho na Nshimiyimana Abdou wa Etincelles FC wabonye ikarita itukura mu mukino uheruka wa APR FC, ntabwo bemerewe gukina umunsi wa 9 wa shampiyona.

Gahunda y'umunsi wa 9

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023

Gorilla FC vs Marines FC
Kiyovu Sports vs Etoile del'Est

Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023

Bugesera FC vs Amagaju FC
Mukura VS vs Etincelles FC
Gasogi United vs Police FC

Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023

APR FC vs Rayon Sports
Sunrise FC vs Muhazi United
Musanze FC vs AS Kigali

Nshuti Dominique Savio ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 9



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-5-nibo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-9-wa-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)