Abakora muri Netflix na Youtube bazahurira i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri soko ni ngaruka mwaka. Kuri iyi nshuro ryitezwe guhuriza hamwe abarenga 2000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi rizaba ku wa 28 Ugushyingo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Mashariki yatangiye mu 2005 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga.

Nyuma y'uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri cinema, birimo nko kuba abakora filime n'abandika filime batabasha kubigeza ku isoko nk'uko bikwiye.

Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime.

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo batekereje gutegura igikorwa bagereranya n'isoko bise 'Masharket' aho rizahuriza hamwe abatunganya filime n'abazigura.

Asobanura ko ari 'isoko ry'abakora filime, abagurisha, abagura, abakora muri uyu mwuga bose kugeza ku bahagarariye za Televiziyo'.

Iri soko rya filime ritangijwe mu gihe muri Afurika hari amasoko abiri gusa ya filime, arimo iryo muri Afurika y'Epfo n'iryo muri Burkina Faso.

Muri rusange abahurira mu isoko rya filime ni abari mu mwuga wa cinema, abacuruza ibihangano, abakoze filime, abafite ibitekerezo, abafite inkuru banditse n'abandi.

Nsenga Tresor yavuze ko kuri iyi nshuro abarenga 2000 aribo bazitabira bari mu ngeri zitandukanye z'ubuhanzi muri cinema. Yavuze ko mu gutangiza iri soko bari mu biganiro na bamwe mu bantu bakora mu rubuga rwa Youtube, Amazon na Netflix ku buryo bashobora kwitabira.

Ni ibiganiro avuga ko bitanga icyizere kandi bigeze nibura kuri 50%. Ati 'Turacyari mu biganiro nk'abantu bo muri Netflix na Amazon, Youtube ko bashobora kwitabira iri soko rizabera mu Rwanda ariko ntibiremezwa. Turacyari mu biganiro turebe ko n'abo baza.'

Uyu muyobozi avuga ko benshi mu bakora filime bagihura n'imbogamizi zo gukora filime ariko ntibabona aho kuzigaragariza, akavuga ko iri soko rije kuba igisubizo.

Akomeza ati 'Mu isoko nkiri haza umuntu ufite amafaranga ariko udafite igitekerezo (ku bijyanye n'ikorwa rya filime) agashaka umuntu ufite igitekerezo runaka akavuga ngo nganiriza ku mushinga wawe, yakumva ari umushinga wunguka mugakorana.'

Yavuze ko gutumira ibigo nka Netflix, Youtube na Amazon biri mu rwego rwo kugirango uzabona amahirwe ibihangano bye bizanyuzwe kuri izi mbuga zikomeye ku Isi. Kuri iyi nshuro ya mbere, iri soko ry'iminsi itatu ritabirwa n'ibihugu 67 bitandukanye byo ku Isi.

Yavuze ko muri uyu mwaka biteze abantu 2000 bazava hanze y'u Rwanda, ariko bafite intego y'uko umwaka utaha iri soko rizitabirwa n'abantu ibihumbi 10.

Umuyobozi ushinzwe gutegura gahunda ya Masharket, Kayitare Lionel asobanura ko Masharket yatekerejweho mu rwego rwo kwagura aho abantu bacururiza filime. Ati 'Ni isoko rizatanga amahirwe kuri benshi. Kuko noneho n'abaguzi bo hanze turababazanira bagahura ukagerageza kuganira n'abo.'

Yavuze ko na nyuma y'iri soko bazakomeza gukurikirana abaryitabiriye mu rwego rwo kureba no gutanga inama ku byo biyemeje.

Kayitare asobanura ko mu minsi ishize bagiye muri Berlin mu isoko rya filime aho bahuririye n'abantu barenga ibihumbi 300 bitegereza uburyo hari amahirwe menshi biyemeza kubigeza no mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abakora filime.

 Â 

Yavuze ko iri soko rya filime ryitezweho kuzamura umubare w'abantu bakora filime mu Rwanda, kuko mu busanzwe umubare utari munini cyane. Ati 'Buriya iyo harimo guhigana bituma n'abantu bakora ibintu bifite ireme. Ibyo byose turateganya kubona Masharket ibigiramo uruhare.'

Kayitare yavuze ko iri soko rya filime rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda ryihariye, kuko andi masoko yo mu bihugu bitandukanye usanga hari isoko ry'abavuga igifaransa, isoko ry'abavuga Icyongereza ariko ko mu Rwanda rihurije hamwe abavuga indimi zose.

Imibare igaragaza ko abantu Miliyari 1 na Miliyoni 200 bagerageza kugera ku isoko rya filime muri Afurika, kandi hashorwamo agera kuri madorali Miliyoni 400.

Kwinjira muri iri soko ni ukwishyura amadorali 450 ku bafite ibyo bazamurika, 250$ ku bantu bazitabira, amadorali 100 ku munyeshuri na 50$ ku bashaka kuzamurika ibihangano bw'abo hifashishijwe internete.

Iri soko rizanahuzwa no kuganira ku ngingo zinyuranye zirimo ibigisubiza inyuma cinema yo muri Afurika, icyakorwa, kumenyakanisha ibyiza bitatse u Rwanda n'ibindi.


Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Nsenga yavuze ko 'Masharket' igiye gufasha abafite ibihangano bya filime guhura n'abaguzi

 

Umuyobozi wa Masharket, Kayitare Lionel yavuze ko hari inyungu nyinshi ku baguzi n'abacuruzi bazitabira 'Masharket'

 

Wamamaye nka Dj Emery yavuze ko mu gihe cy'iminsi itatu bazaba bacuranga umuziki ufasha bantu kuzisanga muri 'Masharket' 

Kanda hano urebe amafoto menshi mu gutangiza 'Masharket'

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135348/abakora-muri-netflix-na-youtube-bazahurira-i-kigali-mu-isoko-rya-filime-masharket-ryamurit-135348.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)