Abana 10 b'abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n'abandi bavuye mu bihugu 7 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo abana batarengeje imyaka 15 basanzwe babarizwa mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda buriye indege bajya mu gihugu cy'u Budage mu irushanwa rihuza amarerero y'iyo kipe aturuhuka hirya no hino ku Isi.

Ni abana 10 bahagurutse mu Rwanda bayobowe n'umutoza Thiery Hitimana watangiranye n'aba bakinnyi kuva babatoranya, iryo tsinda ryahaguruts i Kigali ku isaha ya Saa mbili n'iminota mirongo ine n'itanu.

Aba bakinnyi bahagarariye u Rwanda bagiye guhatana n'abandi baturutse mu bindi bihugu umunani birimo Argentina, u Buhinde, u Budage, Mexico, Nigeria ibitse igikombe giheruka, u Rwanda, Afurika y'Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyikwe ko iyi mikino izatangira tariki 18 ikazasozwa tariki ya 23 Ukwakira 2023, umukino wa nyuma uzabera Olympiastadion ahasanzwe iyi kipe ya Bayern Munich yahoze ikiniraho.

Urutonde rw'abana bagiye mu Budage: 

Gatare Ndahiriwe Hertiers
Hategekimana Abduladhim
Ishimwe Elie
Ntwali Anselme
Sheja Djibril
Twagirihirwe Alex
Mutangana Cedric
Ndayishimiye Barthazal
Byiringiro Thiery
Hategekimana Abdourdhim

The post Abana 10 b'abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n'abandi bavuye mu bihugu 7 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abana-10-babanyarwanda-batoranyijwe-muri-bayern-academy-bagiye-mu-budage-guhatana-nabandi-bavuye-mu-bihugu-7/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abana-10-babanyarwanda-batoranyijwe-muri-bayern-academy-bagiye-mu-budage-guhatana-nabandi-bavuye-mu-bihugu-7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)