Abanyarwanda bashaka 'Green Card' yo gutura muri Amerika boroherejwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikompanyi ya Blues Café ikorera mu mujyi wa Kigali rwagati, isanzwe ifasha abantu benshi gusaba ibyangombwa bijya mu mahanga nka VISA ndetse yanafashije abatari bacye kubona 'Green Card' ibemerera kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuba bamaze imyaka ikabakaba 10 bafasha abifuza kujya gutura muri Amerika no kuba bazobereye cyane mu bijyanye n'ibigenderwaho ngo usaba abe yujuje ibisabwa, byose bibahesha kuba ku isonga mu bo benshi bagana buri mwaka ngo babafashe kugera kuri iyi ntambwe yifuzwa na benshi.

Kuri iyi nshuro, abashaka gusaba bazatangira kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016, kandi abazagana Blue Café mu cyumweru cya mbere bazagabanyirizwa amafaranga asabwa, cyane ko n'ubusanzwe ayo bacibwa ari udufaranga ducye tutabera imbogamizi buri wese wifuza aya mahirwe y'imbonekarimwe.

Uretse koroherezwa mu kwiyandikisha, abazagira amahirwe yo gutsinda bagahabwa Green Card, Blues Café izabafasha mu kubaguriza itike y'indege ibajyana kuba muri Amerika, mu gihe bo bazaba batabashije guhita bibonera ubwo bushobozi.

Blue Café ikorera mu mujyi wa Kigali, mu nyubako yitwa La Bonne Adresse iherereye haruguru ya UTC aho benshi bakunda kwa Rujugiro. Uwakenera ibindi bisobanuro, ashobora guhamagara kuri 0785192763.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Abanyarwanda-bashaka-Green-Card-yo-gutura-muri-Amerika-boroherejwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)