Abanyeshuri bari mu kigero cy'imyaka 7 na 12 barenga 60 biga mu ishuri ryo mu gace ka St Ann's Bay muri Jamaica, bajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kunyunguta bombo zirimo urumogi.
Bakimara kunyunguta izo bombo, abana batangiye gusinda, bamwe babona ibidahari, abandi bakamera nk'abarota, ndetse bigera n'aho bamwe batangira kugarura ibyo bariye.
Ubu bari kwitabwaho kwa muganga nubwo inzego z'ubuzima zivuga ko bariye ibiyobyabwenge byinshi.
Ababyeyi babo bo ntibumva uburyo ibiyobyabwenge nk'ibyo bigera mu bigo by'ishuri kandi ibyo bicuruzwa bitemewe muri icyo Gihugu nubwo ikiyobyabwenge cy'urumogi rucye rwemewe ku muntu uwo ari we wese ubyifuza.