Abarimu bahimbaga indirimbo! Uko Smart Board... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku banyapolitiki kugeza kuri rubanda rugufi, umuziki wabaye ikitarusange. Ufasha cyane cyane ubwonko bw'umwana kubasha gusobanukirwa neza, no kubasha gutekereza neza ku bivugwa yaba ari mu ishuri cyangwa ahandi.

Urubuga rwa Mouv.fr ruvuga ko iyo umuntu yumvise umuziki ugera mu bwonko mu buryo bwihuse, ugakangura tumwe mu duce tw'ubwonko dushinzwe kumva injyana.

Urubuga Sciences et avenir rwigeze gusohora ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza yo muri Finland, buvuga ko abantu bari hagati y'imyaka 18 na 73 bumva umuziki nibura iminota 20', baba bafite ubwonko bukora neza kurusha ubw'umuntu utawumva.

Mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara mu Karere ka Nyanza, ni hamwe mu hantu hari amashuri y'uburezi budaheza, aho usanga abana bafite ubumuga bigana n'abana badafite ubumuga, kandi bagatsinda ku kigero cyo hejuru bigizwemo uruhare n'uburyo bw'imyigirishirize birimo kwifashisha umuziki.

Iki kigo cyubatswe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960, ku gasozi kitiriwe Amizero, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Mu 2017 nibwo HVP Gatagara yemewe nk'ibitaro byita ku bafite ubumuga ireka kuba ikigo cyita kubafite ubumuga. Bihuzwa n'amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n'ay'imwuga afasha benshi kujya ku isoko ry'umurimo bafite ireme ry'uburezi.

InyaRwanda yasuye iki kigo, hibandwa ku kureba uko ibihangano by'umuziki bigira uruhare mu myigire y'abana bafite ubumuga.

Mukanshuti Esther wigisha mu mwaka wa Mbere w'amashuri abanza, yabwiye InyaRwanda ko kuva umuryango UNDP wabaha ibikoresho bizwi nka 'Smart Boad' bibafasha kwigisha abana bafite ubumuga bisunze umuziki nk'imfanshanyigisho, byatumye umubare w'abana basiba ishuri utongera kwiyongera, kandi bituma buri wese yita ku masomo ye.

Yavuze ati 'Umwana iyo asibye aba yumva ko hari ibyo abandi bana barebye we akaba ataje bigatuma ababyeyi batamusibya uko biboneye cyangwa se ngo nawe ashake guta ishuri. Buri gihe dushakisha ikintu gishya gituma umwana aza ku ishuri. Ibyo yarebye uyu munsi, icyumweru cyashira agasanga hari ibindi twazanye bishyashya, mbega buri gihe akumva ko hari agashya agomba kuza ku ishuri.'

Uyu mwarimu avuga ko mu gutegura amasomo atandukanye bigisha abana bafite ubumuga, bakora uko bashoboye bakanyuza iryo somo mu muziki, kuko ari bwo ryumvikana neza. Ati 'Abana bakunda ibintu by'indirimbo cyane, ayisubiramo akayikora atazi neza ko ari isomo ndi gutanga. We yumva ari umuziki, ariko wowe uri kuritanga uba uzi neza ko ari isomo uri gutanga.'

Akomeza avuga ko bifashisha indirimbo zisanzwe cyane cyane izigaruka ku nyamaswa, izumvikanamo inyuguti n'ingombajwi ku buryo umwana agenda yiga- Ibi bikamufasha no kubasha gutahura icyo mwarimu aba ashaka kuvuga.

Bifashishije 'Smart Board' abarimu bakina indirimbo zinyuranye ziba zahujwe n'amasomo, hanyuma bagasaba buri mwana kugaragaza inyuguti cyangwa se ingombajwi yumvisemo. Babikora mu buryo bw'amashusho, ku buryo ibyo umuririmbyi aba aririmba biba bigaragara kuri nyakiramashusho nini.

Mukanshuti ati 'Igihe abonye inyuguti hariya kuri 'Smart Board' biragoye ko yayibagirwa. Harimo n'imikino dukora, kuko abana bo muri iyi myaka biga binyuze mu ndirimbo, mu mukino, kwigana, mbese ugakoresha uburyo bwose bushoboka.'

Uyu mwarimu avuga ko hejuru yo kwifashisha umuziki, banifashisha imikino itandukanye nko kurunda amabuye hanze y'ishuri, hanyuma umwana akiyifashisha yandika umubare cyangwa inyuguti yasabwe.

Ati 'Igihe ukoresheje ibyo bintu, udukoresho tuba twaragiye dukora, imfanshanyigisho, ubona ko ari bwo abantu bakunda cyane kuruta kubabwira ngo zana ikayi yawe n'ikaramu.'

Yavuze ko UNDP itaraba 'Smart Board' byari bigoye gutanga isomo rishamikiye ku muziki, kuko rimwe na rimwe byamusabaga guhimba indirimbo, cyangwa se akifashisha telefoni ye agacuranga indirimbo yabaga yateguye ariko ntiyumvikana neza nk'uko yabishakaga.

Ati 'Byari imbogamizi! Kuko urumva ahanini inyinshi ni izo wabaga wahimbye, ukicara ugahimba indirimbo n'ubu ndazihimba, ariko akenshi ndazishakisha (Search) izo mbonye nkazizana nkazishyira kuri iriya 'Smart Board' urumva biranyorohereza nanjye mu kazi.'

Yavuze ko igenzura yakoze asanga isomo rye ryumvikana ku kigero cya 80% bigizwemo n'umuziki n'aho 20% isigaye n'ubuzima abana yigisha babayemo.

Uyu mwarimu yigisha abana bafite ubumuga n'abana badafite ubumuga. N'ubwo yifashisha umuziki kwigisha aba bana, ariko aracyahura n'imbogamizi z'uko adafite umwarimu umwuganira mu gusobanurira abana bafite ubumuga igihe ari kwigisha.

Aracyahura kandi n'imbogamizi yo kwigisha abana benshi mu cyumba kimwe, aho yigisha abarenga 63. Ati 'Ndaza kwigisha nyuma nshake n'umwanya wo kwigisha mu marenga. Bibaye byiza rero, abafite ubumuga tukabitaho n'abadafite ubumuga tukabyitaho byatanga umusaruro kurushaho.'

Uyu mwarimu yifashisha cyane indirimbo zumvikana mu kiganiro Itetero kuri Radio Rwanda, iza Peace Jolis, indirimbo zizwi cyane mu mashuri abanza zashyizwe mu manota n'izindi zituma isomo rye ryumvikana kuri aba bana yigisha.

Umwe mu bana biga mu mwaka wa Kane ufite ubumuga bw'ingingo, yabwiye InyaRwanda ko mbere y'uko bahabwa 'Smart Board' imyigire ye yari hasi cyane.

Ati 'Baracuranga nkanezerwa ariko nanjye ndabyumva nkabyegera nkabisoma nkumva ko mbisomye neza mu mutwe.'

Uyu mwana w'i Karongi avuga ko afite inzozi zo kuzavamo umutekanisiye, kandi umunsi ku munsi akurikirane amasomo ye agamije kuzagera ku rwego rwiza. Ati 'Ndi kwiga nkwitwara neza, kugirango nzabashe kugera ku nzozi mfite.'

Umuyobozi w'Ikigo cya HVP Gatagara, Frère Kizito Misago yabwiye InyaRwanda ko mu burezi budahaze mu busanzwe ishuri ryakabaye ririmo abanyeshuri bari hagati ya 15 na 20 ariko 'hano mu bushobozi bwacu usanga dufite 30, 40 noneho ugasanga harimo umwarimu umwe afite n'abana bafite ubumuga.'

Akomeza ati 'Ugasanga nabyo ni ikibazo muri rusange. Icyo dukora akenshi ni ugutanga amahugurwa kuri abo barimu bose, hari abahita babikora.'

Frère Kizito avuga ko umwarimu wigisha abana bafite ubumuga, yirinda kuvuga ibintu byinshi, ahubwo akandika ibindi akabigaragaza mu mashusho. Ati 'Arandika cyane kugirango umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga abafasha kugira icyo yatwara.'

Uyu muyobozi avuga ko adashidikanya ko hamwe na 'Smart Board' bahawe, ireme ry'uburezi ryazamutse muri iki kigo cyita ku bafite ubumuga. Ati 'Hari ikintu cyiyongereyeho mu mwigishirize, haba ku barimu ndetse no ku banyeshuri.'


Bamwe mu bana biga higashishijwe 'Smart Board' bavuga ko zibafasha gukurikirana amasomo yabo mu buryo bwiza ariko nako bumva umuziki 

Umuyobozi w'Ikigo cya HVP Gatagara, Frère Kizito Misago yatangaje ko 'Smart Board' zahinduye uburezi bw'abana bafite ubumuga bitewe n'ikoranabuhanga rifite


Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), niyo yatanze ibikoresho byinshi byifashishwa muri iki kigo cya HVP cyita ku bana ubumuga mu rugendo rw'uburezi budaheza


'Smart Board' ikoze mu buryo bwa Televiziyo ngari, yakira amashusho mu buryo bworohera abafite ubumuga n'uburyo iyagaragazamo, kandi ikoresha amashanyarazi




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136007/abarimu-bahimbaga-indirimbo-uko-smart-board-yahinduye-uburezi-bwabana-bafite-ubumuga-136007.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)