Abarundi bajagajwe n'imiterere n'ikimero cya Miss Uwicyeza Pamella wari wagiye gushyigikira umugabo we The Ben (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarundi bitabiriye ibitaramo by'umuhanzi The Ben yakoreye i Bujumbura bacitse ururondogoro kubera ikimero cya Uwicyeza Pamella wagiye gushyigikira umugabo we i Bujumbura.

Ni ibitaramo bibiri The Ben yakoreye mu Mujyi wa Bujumbura aho abakunzi b'umuziki b'i Burundi no mu Rwanda bari bakoraniye kuva ku wa 30 Nzeri kugera ku wa 1 Ukwakira 2023.Ni ibitaramo byabanjirijwe n'ikitaritabiriwe cyane cyabereye ahitwa Eden Garden ku nkengero z'ikiyaga cya Tanganyika.

Aha kuri Eden Garden, Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben yazamuwe ku rubyiniro ku busabe bw'abafana.

Yerekeza ku rubyiniro bose bazamuye amajwi bati 'Pamella, Pamella, Pamella, Pamella' mu kimero gishinguye si ukwinyonga bararangara karahava!.

Pamella nawe ati 'Nishimye cyane uko mwatwakiriye i Burundi, turabakunda cyane. Abarundi n'u Rwanda turi abavandimwe.'

AMAFOTO 



Source : https://yegob.rw/abarundi-bajagajwe-nimiterere-nikimero-cya-miss-uwicyeza-pamella-wari-wagiye-gushyigikira-umugabo-we-the-ben-amafoto/?utm_source=rss=rss=abarundi-bajagajwe-nimiterere-nikimero-cya-miss-uwicyeza-pamella-wari-wagiye-gushyigikira-umugabo-we-the-ben-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)