Abashoferi bahiye ubwoba bacyumva ko kamera zo ku muhanda (Sophia) zahawe ubushobozi nk'ubwumuntu kuko izajya inamenya ko utambaye umukandara, wanze kwishyura imisoro n'indi byinshi bicaga nkana.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yavuze ko cameras zikomeje gushyirwa ku mihanda itandukanye mu gihugu zitagamije guhana abantu no kuba isoko y'amafaranga, ahubwo ari izigamije kubungabunga umutekano w'abakoresha umuhanda.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'umutekano w'imbere mu gihugu zagiranye n'abanyamakuru.
Mu 2019 nibwo Polisi y'u Rwanda yatangiye kwifashisha camera zo ku muhanda, zigamije gutanga amakuru ku barengeje umuvuduko ugenwe ndetse bagahita bohererezwa n'ubutumwa bw'amande baciwe.
Izo cameras zimaze gushyirwa hirya no hino mu mihanda minini y'igihugu, mu rwego rwo kubungabunga umutekano.
IGP Namuhoranye yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko izo cameras zishyirwa mu mihanda, zigamije guhana abanyamakosa no kwinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta.
Ati 'Cameras zaje ari igisubizo cy'ibibazo bimwe ariko si byose. Ubundi ikibazo nticyakabaye aho camera iri. Ubu turi gucapisha ibyapa byinshi bibwira Abanyarwanda aho cameras ziri. Icyegendererwa si uguhisha cameras, si no kugira ngo bakubwire ko utagomba kugenda buhoro aho iri, nuharenga yihute.'
Yakomeje agira ati 'Icyo tugendereye ni ugukuraho urwo rujijo. Ntiducuruza amakosa, si cyo tugendereye. Nta cameras zikwiye guhishwa, ntizizanahishwe. Uwo muvuduko urahari na camera zihari. Hari igihari ko iyo barenze cameras bavuduka ari nayo mpamvu amakosa menshi ari umuvuduko.'
IGP Namuhoranye yavuze ko abashoferi badakwiriye kumva ko mu gihe barenze cameras, baba babonye uruhushya rwo kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe.
Ati 'Ntabwo dushaka gushora Abanyarwanda mu muvuduko mu gihe barenze camera. Turazigaragaza ariko tunazongere.'
Nubwo kuri ubu cameras zo ku muhanda zarebaga ibijyanye n'umuvuduko, IGP Namuhoranye yavuze ko atari ko kazi kazoo gusa, kuko ubu ziri kongererwa ubushobozi ngo zikore ibirenzeho.
Ati 'Twahanye amakuru na sosiyete z'ubwishingizi, ubu système zacu zirakorana n'ibigo by'ubwishingizi, Rwanda Revenue Authority, Contrôle Technique dufitanye amakuru. N'umukandara iyo impanuka yabaye utawambaye bitera ibyago byinshi, na telefoni kuyivugiraho nabyo bitera impanuka.'
'Udafite ubwishingizi, camera izamenya ko imodoka iri kugenda nta bwinshingizi, ko nyirayo ari kuvugira kuri telefoni, ko nta mukandara. Ibyo byose camera nibikusanya ikabiguha, uzitwara neza, uzagabanya umuvuduko.'
Polisi y'u Rwanda igaragaza ko cameras zo mu muhanda zafashije mu kugabanya impanuka zajyaga ziterwa n'umuvuduko ukabije.