Abasore 2 bahagarariye u Rwanda muri Mister A... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023, abategura iri rushanwa basohoye urutonde rw'abasore 30 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bahataniye ikamba.

Ni urutonde rugaragaraho Salim Rutagengwa na Uwimana Gato Corneille bahagarariye u Rwanda. Batangiye guhatana mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet n'abandi azasiga hamenyekanye 15 bahiga abandi bazinjira mu cyiciro cya mbere.

Abasore 15 bazagera mu cyiciro cya nyuma bazavamo 5 bazakurwamo umusore umwe uzegukana ikamba, asimbura umunya- Côte d'Ivoire, Bibasso Mathieu.

Salim Rutagengwa na Uwimana Gato Corneille bamaze iminsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo basaba abantu kubashyigikira muri aya matora yo kuri internet kugirango bazabashe guhesha ishema u Rwanda.

Kuri iyi nshuro mu bahataniye iri kamba harimo n'umusore wo mu Bubiligi, Guinea, Uganda, Algeria, Ghana, U Burundi, Afurika y'Epfo, Namibia, Sudan y'Epfo, Nigeria, Kenya, Burkina Faso, Tanzania, Eswatini, Benin, Lesotho, Zimbabwe, Liberia n'abandi

Ubuyobozi bwa Mister Africa International buvuga ko iri rushanwa rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitandukanye n'ibindi bihe byabanje by'iri rushanwa.

Bavuze ko bwafashe icyemezo cyo gukora iri rushanwa bifashishije internet kubera ibibazo 'by'amakimbirane biri kugaragara mu bihugu bitandukanye muri Afurika'.

Kandi bizera neza ko ubu buryo buzaba umwanya mwiza kuri benshi wo kugaragaza impano z'abo muri iri rushanwa bashize amanga. Cyane ko hari abatsindaga ariko bakabura itike yo kwitabira iri rushanwa.

Umusore uzatsinda azahembwa $10,000, azishyurirwa urugendo rw'indege mu Mujyi wa London, kandi bazamufasha kwitabira ibirori by'imideli bya European Fashion Week bizaba umwaka utaha mu 2024.

Abategura iri rushanwa bavuga ko ibi bihembo bitangwa bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu bikorwa umushinga we no kuzamura impano ye.

Bavuze ko iri rushanwa mu 2024 rizaba mu buryo bw'imbona nkubone, kandi hari icyizere cy'uko rizabera mu Rwanda mu 2025.

Mu 2021, iri rushanwa ryabereye mu gihugu cya Côte d'Ivoire. Icyo gihe u Rwanda rwahagarariwe na Rukundo Dismas waje gutahana rimwe mu kamba yatanzwe.

Rukundo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry'uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational.

Amafoto ya Uwimana Gato Corneille uhagarariye u Rwanda muri Mister Africa International



 Â 

Amafoto ya Salim Rutagengwa uhagarariye u Rwanda muri Mister Africa International













Amafoto ya bamwe mu basore bahagarariye ibindi bihugu muri iri rushanwa














Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135035/abasore-2-bahagarariye-u-rwanda-muri-mister-africa-bamenyekanye-amafoto-135035.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)