Ibirori byo gutanga iri kamba bizaba ku wa 18 Ugushyingo 2023 muri El Salvador. Ni irushanwa ngaruka mwaka, ku buryo abaritegura bavuga ko bakoresha ingengo y'imari ingana n'amadorali Miliyoni 100 mu kuritegura kugeza batanze ikamba.
Ni ku nshuro ya 72 iri rushanwa rigiye kuba, kandi abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bamaze kuryitabira.
Marina Machete wavutse ari umuhungu akahinduza akaba umukobwa aherutse kwegukana ikamba rya Miss Portugal mu birori byabereye muri Borba bimuhesha amahirwe yo guserukira iki gihugu muri Miss Universe izaba muri uyu mwaka.
Uyu mukobwa w'imyaka 28 yari asanzwe akora akazi ko kwakira no kwita ku bagenzi mu ndenge. Mu ijoro yambikiyemo ikamba, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, ashima abamushyigikiye n'uburyo bamuteye imbaraga kugeza ageze ku nzozi ze.
Yavuze ko atewe ishema no kuba ariwe muhungu wa mbere wahinduje igitsina wahataniye guserukira Portugal muri Miss Universe. Avuga ko mu myaka ishize atari koroherwa no kwitabira iri rushanwa, arenzaho ati 'Ubu ni iby'agaciro gakomeye kuri njye.'
Ni ibintu ariko bitashimishije bamwe mu batuye muri kiriya gihugu, barimo Rui Paulo Sousa uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Portugal.
Mu butumwa yatangaje ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko ubwo yasomaga inkuru ijyanye n'uko Marina Machete yambitswe ikamba kandi yarahoze ari umuhungu, yagizengo ni urwenya.
Avuga ko kuri we abifata nk'umunsi mubi ku bakobwa bakiri bato bakura bashaka guhatana no gutsinda mu marushanwa y'ubwiza.
Ku rundi ruhande ariko, hari abavutse ko ibi ari ikimenyetso cy'uko abihinduje igitsina n'abo sosiyete ikwiye kubakira nk'abandi.
Marina yaje yiyongera kuri Rikkie Valerie Kollé wahoze ari umukobwa wihinduje akaba umukobwa, aho muri Nyakanga 2023 yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Buholandi bimuhesha amahirwe yo guserukira iki gihugu muri Miss Universe.
Bivuze ko muri uyu mwaka Miss Universe izitabirwa n'abahungu babiri bihinduje igitsina, bahagarariye ibihugu by'abo.
Rikkie w'imyaka 22 y'amavuko, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram yemera ko yahoze ari umusore ariko akaza kwihindutsa akaba umukobwa. Yavuze ati 'Nabikoze mu bushobozi bwanjye kandi nishimiye buri bihe nanyuzemo.'
Kuri iyi nshuro Miss Universe izitabirwa n'abakobwa 90. Mu nshuro zose yabaye, u Rwanda ntirwigeze ruyitabira. Igihugu cya Zimbabwe kizitabira iri rushanwa nyuma y'imyaka 22 yari ishize.
Mu 2012 nibwo abategura Miss Universe bahaye rugari abasore bihinduje igitsina kwitabira iri rushanwa. Mu 2018, Angela Ponce wahoze ari umuhungu yaciye agahigo aba uwa mbere wihinduje igitsina witabiriye, icyo gihe yari aserukiye Espagne.
Mu 2021, Kataluna Enriquez yabaye umusore wa mbere wahinduje igitsina wahataniye ikamba rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nyuma y'uko yari yambitswe ikamba rya Miss Nevada.
Muri Gashyantare 2021, Daniela Arroyo González yaciye agahigo ko kuba umusore wa mbere wihinduje igitsina wahatanye muri Miss Universe Puerto Rico. Aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yabashije kugera mu 10 ba mbere bavuyemo Nyampinga.
Kugeza ubu, ibihugu bitandukanye byo ku Isi ntibiremera ko abasore bihinduje igitsina bahatana mu marushanwa y'ubwiza.Â
Muri Nyakanga 2023, abasore barenga 100 bihinduje igitsina bahatanye bashaka ikamba rya Nyampinga w'u Butaliyani.
Umushoramari Anne Jakkapong Jakrajutatip wihinduje igitsina, umwaka ushize yatanze amadorali Miliyoni 20 agura irushanwa rya Miss Universe.Â
Byatumye aba umugore wa mbere ubashije kwegukana iri rushanwa, ariko kandi biri mu murongo wo gukora ubuvugizi ku basore bihinduje igitsina.
   Â
Marina Machete yahatanye ahagarariye umujyi wa Palmela, ntatinya kuvuga ko yavutse ari umusore nyuma agafata icyemezo cyo guhindura imiterere ye
Rikkie Kolle wegukanye ikamba rya Miss w'u Buholandi, ari ku rutonde rw'abakobwa 90 bahataniye kuvamo Miss Universe 2023
Miss Universe igiye kuba ku nshuro ya 72-Abakobwa bazatangira kugera muri EL Salvador ku wa 3 Ugushyingo 2023
Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura R'Bonney Nola wo muri Amerika. Ni ku nshuro ya cyenda, Amerika yari yegukanye ikamba