Abatekamutwe bakoresheje umunyamakuru wa RBA Mugaragu David bacucura abantu udufaranga twabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatekamutwe bakoresheje umunyamakuru wa RBA Mugaragu David bacucura abantu udufaranga twabo.

Davide Mugaragu usanzwe ari umunyamakuru wa RBA, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko hari umuntu uri gutuburira abantu yamwiyitiriye.

Nkuko bigaragara mu kiganiro uwo mutubuzi yagiranye n'uwo yatuburiye, uwo mutubuzi yafashe nimero ya WhatsApp ashyiraho ifoto ya Mugaragu ndetse yandikaho ko yitwa Mugaragu.

Uwo mutubuzi ari kwaka amafaranga abantu ababwira ko ari Mugaragu ndetse ko iyo nimero ari nimero y'ibanga akoresha, abamaze kuyamuha ntabwo yongera kubitaba ababwira ko ari mu nama.

 



Source : https://yegob.rw/abatekamutwe-bakoresheje-umunyamakuru-wa-rba-mugaragu-david-bacucura-abantu-udufaranga-twabo/?utm_source=rss=rss=abatekamutwe-bakoresheje-umunyamakuru-wa-rba-mugaragu-david-bacucura-abantu-udufaranga-twabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)