Abayizi cyera ntibari kwemera ko ari ya yindi bazi cyera! Sitade Amahoro ibura gato ngo yuzure ikomeje gucanga benshi kubera ubwiza bwayo (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayizi cyera ntibari kwemera ko ari ya yindi bazi cyera! Sitade Amahoro ibura gato ngo yuzure ikomeje gucanga benshi kubera ubwiza bwayo.

Niba hari igikorwa remezo abantu bategerezanyije amatsiko menshi, ni Stade Amahoro imaze kuzura aho yatangiye kuvugisha abatari bake.

Mu ntangiriro za 2022 nibwo iyi Stade yakiraga ibihumbi 25, sosiyete y'ubwubatsi y'abanya-Turikiya, SUMMA yatangiye kuyivugurura ikazajya yakira abantu ibihumbi 45.

Imirimo yo kuyivugurura ikaba irimbanyije aho benshi bafite amatsiko yayo nimara kuzura bitewe n'uburyo aho igeze aho uri hose muri Kigali uba uyireba.

Umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi byagorana ko ashobora kumara umunsi atarabona ifoto ya Stade Amahoro irimo ivugururwa yibaza uko izaba imeze niyuzura.

Muri gahunda igomba kuba yuzuye muri Gicurasi 2024 aho izakira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda.

Iyo urebye amafoto yayo agenda asohoka umunsi ku munsi usanga nta gushidikanya izaba yaruzuye.

Amakuru twamenye ni uko igeze kuri 70% yubakwa, ikigezweho ni uko barimo kuyisakara, nicyo abubatsi bahugiyemo.

Ni kibuga inyuma kizaba gitatswe n'Imigongo ifite amateka akomeye mu mateka y'u Rwanda.

Iyi Stade yazamuwe hejuru aho hongeweho ikindi izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n'abantu usibye mu kibuga gusa kuko ari byo amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.

Nk'ibisanzwe nk'uko byari bimeze mbere ni ikibuga cy'ibyatsi ndetse bakaba barimo batsindagira ubutaka kugira bateremo ubwatsi.

Ni umushinga ugizwe n'ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n'uko Kigali Arena imeze n'uko Stade Amahoro izaba imeze.

AMAFOTO



Source : https://yegob.rw/abayizi-cyera-ntibari-kwemera-ko-ari-ya-yindi-bazi-cyera-sitade-amahoro-ibura-gato-ngo-yuzure-ikomeje-gucanga-benshi-kubera-ubwiza-bwayo/?utm_source=rss=rss=abayizi-cyera-ntibari-kwemera-ko-ari-ya-yindi-bazi-cyera-sitade-amahoro-ibura-gato-ngo-yuzure-ikomeje-gucanga-benshi-kubera-ubwiza-bwayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)