Abiga Ubutetsi barasaba abanyarwanda guhindur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo guhindura imyumvire idahwise bamwe mu banyarwanda bagifite ku mwuga w'ubutetsi, InyaRwanda yaganiriye na bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo muri kaminuza ya East African University, abasoje kubyiga babikora nk'umwuga wa buri munsi, ndetse n'umuyobozi mukuru w'iyi Kaminuza.

Muhoza Christine Binta ni umunyeshuri wiga mu mwaka mbere ibijyanye n'ubutetsi bw'umwuga, kandi unafite inzozi zo kuzaba umutetsi mwiza. Mu kiganiro na InyaRwanda, Binta yasobanuye ko impamvu nyamukuru yahisemo kwiga ibyo guteka aruko ikintu cya mbere cy'ingenzi mu buzima bw'umuntu ari ukurya kandi akarya neza kugira ngo abeho neza. 

Yongeraho ko nk'uko ashoboye kwiyitaho akarya neza, yumva ko akwiye no kugira uruhare mu gutuma n'abandi barya neza kandi bakabaho neza.

Binta yavuze ko nubwo kuri we uyu mwuga ari ingenzi cyane, hari benshi bakiwufata nk'umwuga udafite agaciro, ndetse banamuca integer bamwubwira ko ntacyo bizamumarira.

Ati: 'Hari benshi bajya bansha intege bambwira ko nta gaciro bifite, nta kintu bizamarira, nta mafaranga nzakuramo, n'ibindi byinshi. Kandi niba hari abantu bahembwa neza muri iki gihugu, ni aba chef ntabwo ndayakoraho ariko nta cyambuza kugira icyizere.'

Yasoje agira inama bagenzi be gukora icyo bakunda kandi bakagikorana umutima wabo wose. Abasaba kutumva ababaca intege, ahubwo bakarushaho kwita kubyo bifuza kugeraho. Yasabye abagifite imyumvire mibi ko yahinduka, asobanura ko 'muri ubu buzima ntacyo umuntu atiga. Ikintu cyose iyo ukiyumvamo, iyo ukize biba byiza kurushaho.'

Ngabo Augustin, nawe wiga guteka muri East African University Rwanda, yavuze ko ahura n'abamuca intege kimwe n'abamutera imbaraga. Ariko yongeraho ko nubwo hari abatumva impamvu umuntu ahitamo kwiga ubutetsi, umuntu wese abaho neza mu gihe gusa yariye ibiryo biteguye neza kandi birimo intungamubiri zose umubiri ukenera. Avuga ko iyo wabyize uba ubisobanukiwe neza, uzi ibifitiye akamaro umubiri w'umuntu kandi ukamenya kubisimburanya.

Avuga ko abakunze kumuca intege bamubwira ko nta mugabo uteka, guteka byagenewe abagore. Aboneraho no gusaba abafite imyumvire nk'iyi kuyihindura kuko hagezweho igihe cy'uburinganire, aho uwo ariwe wese yateka kandi agateka neza. 

Yavuze ko umuntu uteka kinyamwuga aba atandukanye n'umutetsi usanzwe, kuko ubikora kinyamwuga wanabyigiye aba azi ibijyanye n'intungamubiri, mu gihe ubifitemo ubumenyi buke usanga ahora mu ndyo imwe.

Gatesi Francoise nawe wiga ubutetsi, yavuze ko abyiga abikunze kandi yizeye ko ko nagera no hanze y'ishuri azabasha kwihangira umurimo. Gatesi yatangaje ko benshi bamuca intege bumva ko ntacyo bizamumarira kandi mu by'ukuri ari umwuga w'ingenzi uzanamufasha nk'umukobwa igihe azaba yashinze urugo rwe.

Yongeyeho ko ababyeyi benshi bangira abana babo kwiga ibijyaanye n'amahoteli kubera impungenge baba bafite, batekereza ko bagiye kuhangirikira bitewe na serivisi bitanga ziba zirimo kwakira abantu, kubasasira n'ibindi. Nubwo izo mpungenge zitabura, ariko Gatesi yasabye abantu bose gufata uyu mwuga nk'indi yose kuko nawo ubeshaho abawukora neza.

Sindayigaya Ramadhan uzwi nka Chef Rama ku bw'umwuga akora w'ubutetsi, ni umuyobozi ushinzwe kwandika ndetse no gushyira hamwe abatetsi b'umwuga mu Muryango w'Abatetsi mu Rwanda (RCA).

Avuga ku kijyanye n'imyumvire ikwiye guhinduka yagize ati: 'Umwuga w'ubutetsi uri mu myuga hano muri iki gihugu uhemba neza, kandi unubashywe kuko mu bushakashatsi maze gukora, abantu bashobora kuba bafite imishahara iri hejuru ugereranije aba chef bari mu bantu bahembwa neza. 

Uyu ni umwuga umuntu akora kubera ko awufitemo impano kandi awukunze, kuri njye umwuga ni uguteka ibindi mbifata nk'amahirwe. Nta guteka, nta buzima!'

Prof. Callixte Kabera, umuyobozi wa East African University Rwanda yavuze ko imwe mu mpamvu iri gutuma ubukerarugendo bukomeje gutera imbere mu Rwanda, ari uko imitekere na serivisi zo mu mahoteli zikomeje kunozwa. Yongeyeho ko umunsi w'abatetsi b'umwuga uherutse kwizihizwa bwa mbere mu Rwanda, wizihijwe mu rwego rwo guha agaciro umwuga n'abawukora.

Ati: 'Ikintu bantu bataramenya nuko umwuga wo guteka ari umwuga mwiza uhemba neza, ndetse ku isi ni uw'agaciro gakomeye cyane. Uyu mwuga iyo uwukoze neza, biragaragara ko ushobora kugutunga wowe n'umuryango wawe, kandi ugateza imbere n'igihugu. No muri aba ba chef ubona aha ntibigutangaze ko harimo abahembwa hjuru ya miliyoni eshanu.'

Uyu muyobozi yasoje avuga ko hakenewe abatetsi benshi b'umwuga (Chefs) mu rwego rwo guhangana n'ikibazo gikunze kugarukwaho cy'isuku nke mu mahoteli ndetse n'amaresitora. 

Ni mu gihe mu Rwanda, habarurwa aba batetsi b'umwuga basaga 450 biyandikishije mu muryango wabo wa Rwanda Chefs Alliance (RCA), nubwo hakigaragara umubare munini w'abatariyandikisha.


Abiga guteka bahangayikishijwe n'imyumvire mibi abanyarwanda bagifite ku mwuga wabo


Mu Rwanda, hakenewe abatetsi benshi b'umwuga mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi ndetse n'isuku nke ivugwa mu mahoteli n'amaresitora



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135819/abiga-ubutetsi-barasaba-abanyarwanda-guhindura-imyumvire-mibi-bafite-kuri-uyu-mwuga-135819.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)